AmakuruPolitiki

RDC: Martin Fayulu watsinzwe mu matora yanze kuva ku izima yitabaje Urukiko Nyafurika

Ku wa 30 Ukuboza 2018 nibwo Felix Tshisekedi byemejwe ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu yo  muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse akanarahirira kukiyobora iki gihugu.

Martin Fayulu bari bahanganye muri aya matora ntiyigeze yemera  ibyavuyemo yitabaje Urukiko Nyafurika ngo rumurengere nyuma y’aho urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri kiriya gihugu rutagize icyo rumumarira.

Martin Fayulu yamaze kugeza ikirego mu Rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’Abaturage nk’uko byatangajwe na Fidele Babala, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’ishyaka MLC rya Pierre Bemba ndetse akaba n’umuvugizi w’ihuriro LAMUKA Fayulu yari abereye umukandida.

Martin Fayulu ashinja urukiko urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri Congo na komisiyo y’amatora gukorera mu kwaha kw’umuntu n’ubutegetsi bw’igitugu butubaha amategeko y’igihugu cyangwa amahame ya demokarasi.

Fidele Babala yavuze ko uru rukiko rwagiye ruhamya ibindi bihugu ibyaha bifitanye isano no kwiba amatora, akaba yizeye ko mu bubasha bwarwo ruzagira imyanzuro n’ibyemezo rufatira Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kugirango hubahwe ukuri kw’ibyavuye mu matora.

Iyi nkuru ya Jeune Afrique ivuga ko uyu muvugizi w’ishyaka LAMUKA  asanga biteye isoni kwemera intsinzi ya Felix Tshisekedi kw’uruhande runini rw’Umuryango Mpuzamahanga nyuma y’aho Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwemereje ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora.

Martin Fayulu watsinzwe mu matora y’umukuru w’igihugu yitabaje Urukiko Nyafurika ngo rumurenganure

Twitter
WhatsApp
FbMessenger