AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

RDC: Inyeshyamba 1000 za FDLR zahinduye ibirindiro, ebyiri zishyikiriza Leta

Sosiyeti Sivile y’i Mbinga muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo itangaza ko ifite impungenge y’inyeshyamba za FDLR zagaragaye muri ako gace zivuye i Kichanga, muri Kivu y’Amajyaruguru, berekeza muri Pariki y’igihugu ya Kahuzi Biega.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 4 Gashyantare 2019, ngo nibwo izi nyeshyamba za FDLR zagaragaye mu gasanteri ka Nyabibwe, muri gurupoma ya Mbinga, i Buhavu. 

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Sosiyeti Sivile i Kalehe, Delphin Birimbi, avuga ko inyeshyamba ebyiri za FDLR ubwo zari muri uru rugendo rugana muri pariki zarushye zitaragerayo, biba ngombwa ko zishyikiriza Leta.

Yagize ati “Bavuze ko basaga 6000, barimo abarwanyi 1000 n’imiryango yabo igizwe n’abasaga 5000”.

Nk’uko ikinyamakuru mediacongo kibitangaza, ngo aba barwanyi bananiwe gukomezanya urugendo na bagenzi babo, nyuma y’iminsi bari bamaze bagenda n’amaguru banzura kwishyira mu maboko ya Leta basaba kugezwa mu kigo kibasubiza mu buzima busanzwe.

Ati “Ni uko bazanwe mu biro byacu, ubu turimo kuvugana n’abashinzwe kubakira muri Monusco i Bukavu kugira ngo bazacyurwe iwabo”.

Akomeza asaba inzego z’umutekano kuwukaza cyane muri Kalehe kugira ngo abaturage badahutazwa n’izi nyeshyamba, mu gihe ngo zigaragaye zerekeza muri Kivu y’Amajyepfo, havugwaga imitwe y’inyeshyamba ikomeje kuharwanira.

Kalehe ngo ni agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro, kakaba kazwiho kubamo imitwe y’inyeshyamba myinshi ituruka mu bihugu bituranye na Congo.

Inyeshyamba ebyiri zishyikirije Leta
Twitter
WhatsApp
FbMessenger