AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

RCS Yakuye urujijo ku rufaya rw’amasasu rwumvikanye muri Gereza ya Muhanga

Abaturiye Gereza ya Muhanga, cyane abo mu Mudugudu wa Ruhina mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe, bari bari kwibaza impamvu y’amasasu menshi bumvise hafi ya Gereza ya Muhanga, gusa bakekaga ko hari bamwe mu mfungwa n’abagororwa bashakaga gucika biba ngombwa ko hifashishwa imbaraga zirimo no kurasa.

Kuri Gereza, hari Abayobozi Bakuru ba RCS barimo Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’Amagereza, ndetse hari Special force itabara ahari imyigaragambyo ifite n’ibikoresho byo kwikingira nkuko umuseke wabitangaje.

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Ruhina mu nkengero za Gereza, bari bafite urujijo rwo kumenya icyaba cyatumye haraswa amasasu menshi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 02 Kanama 2021.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Abaturage batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuze ko amasasu bumvise yarashwe batararyama, ariko bakavuga ko yumvikanaga hafi ya Gereza ya Muhanga, cyangwa hanze yayo nk’uko babikekaga.

Mu gukura abantu mu rujijo, Umuvugizi wa RCS SSP Pelly Gakwaya yatangarije RBA ko ayo masasu yumvikaniye muri Gereza ya muhanga hari imfugwa zari zishaka gutoroka gusa ngo ntawakomerekejwe cyangwa ngo yicwe n’ayo masasu

SSP Pelly Gakwaya ati:“Byaraye bibaye nijoro, hari imfungwa (nta bagororwa barimo), ni imfungwa 3 zikiri mu Rukiko kuburana, bashatse gutoroka nk’uko bisanzwe…urabizi tuba turinze bariya bantu ariko tubizi ko bahora bagerageza guturoka ariko tukabakoma mu nkokora…Mu by’ukuri bashatse gutoroka Abacungagereza baraye ku izamu barabahagarika kuko bashakaga kurira urukuta. Bari bamaze kurira bari hejuru abandi bari hasi, barababwira ngo nimumanuke abandi barabyanga baguma hejuru, icyakozwe barashe hejuru babakanga kuko ntabwo warasa umuturage, urasa hejuru kugira ngo yikange.’’

Yakomeje ati:’’Basubiye muri Gereza, twababonye turabafite, nta n’umwe wakomeretse nta n’Umucungagereza wacu wagize ikibazo ngo yakomeretse, nta muntu n’umwe wigeze akomereka ku mpande zombi’’.
Umuvugizi yatangaje ko aba bagabo batatu bose bari bakiri kuburana ko batari bagahamwe n’icyaha aho babiri bakurikiranyweho ibyaha byo kwiba ku masitasiyo ndetse umwe akaba yari akurikiranweho kwica umugore we.

Yakomeje asaba abantu kutajya bafata ibyemezo nk’ibyo byo gutoroka ubutabera kuko kenshi hari igihe baba bibujije amahirwe aho yatanze urugero rwabaherutse guhabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger