AmakuruAmakuru ashushye

RBC yatangije gahunda yo gupima Covid-19 mu tubari two muri Kigali

Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021, cyatangije gahunda yo gupima Covid-19 abari mu tubari.

Iyi gahunda ije nyuma y’uko mu ijoro rya tariki 01 Ukwakira 2021, Umujyi wa Kigali wafunze akabari kitwa “People”gaherereye mu Murenge wa Kacyiru, nyuma yo gusanga abantu ari uruvunganzoka, babyina kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

RBC ivuga ko iki ari igikorwa gisa n’ubushakashatsi basanzwe bakora, ari na ho ihera isaba uwaza ku byumva wese cyangwa kubibona kubyitabira adashyizeho amananiza, ni nk’uko byagiye bikorwa ahandi hantu hahurira abantu benshi .

Ikindi ngo ni uko ukwezi k’Ukwakira kugeze hari ishusho nziza mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi turere ku bantu bandura Covid-19, uretse mu turere 4 bikigaragara ko tugifite imibare ikiri hejuru, turimo Akarere ka Karongi, n’utundi turi ku mupaka w’amajyaruguru, n’uw’Iburasirazuba, aho bakiri hejuru ya 5% y’ubwandu bwa Covid-19 mu gihe ahandi bari munsi.

Iki gikorwa cyibaye nyuma y’Inama yabaye ku munsi w’ejo yahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’abatanga serivi zo muri Hoteli,resitora,akabari, aho bibukijwe kutadohoka ahubwo bakomeza kwirinda icyorezo.

 

Ubusanzwe ngo iyo imibare y’abandura itangiye kujya munsi ya 3%, ubuzima buba bushobora gukomeza nk’uko bisanzwe, kuko biba bishoboka guhangana n’icyorezo, mu gihe iyo byatangiye kurenga 5% ari ho usanga ibitaro byatangiye kwakira abantu benshi bikagera n’aho barenga ubushobozi bw’abo bigomba kwakira.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko n’ubwo iyi gahunda igiye gutangirira mu Mujyi wa Kigali, izakomereza n’ahandi mu gihugu.

Ati “Dushingiye ku kibazo twaraye tugize, ndetse n’ibirimo kugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’ifungurwa ry’utubari, uyu mugoroba turatangira igikorwa cyo gupima Covid-19 mu tubari tumwe na tumwe hano mu Mujyi wa Kigali, tureba ese hari ababa barimo kwitabira utubari bafite nubwo burwayi! Icyo na cyo n’igikorwa numva kiza no kuduha ishusho, tuzakomeza no kubikora n’ahandi, n’ejo turateganya kubikora mu nsengero zitandukanye, aho abantu benshi bahurira, kugira ngo dukomeze tureba ko uburwayi no mu zindi ntara butari gukwirakwira”.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021, Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyatangiye gupima Covid-19 abari mu tubari mu Mujyi wa Kigali, hakaba hafashwe ibipimo 672, icyo kigo kikaba cyatangaje ko abapimwe bose basanze ari bazima.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuwa 23 Nzeri 2021, , yashyizeho amabwiriza agenga abakora n’abajya mu kabari, avuga ko mu kabari aho abantu bicara hagomba gushyirwa ikimenyetso kihagaragaza kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe n’igice hagati y’intebe n’indi. Banyiri utubari kandi basabwe gushyiraho uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

U Rwanda rukomeje gahunda yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus aho abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho kandi birinda ikwirakwira ry’icyorezo.

Rwihaye intego yo gukingira abaturage, aho biteganyijwe ko umwaka wa 2022 uzarangira, abagera kuri 60% barakingiwe, mu gihe uyu mwaka rwihaye intego ko 30% baba bamaze gukingirwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger