AmakuruImikino

Rayon Sports:Manishimwe Djabel yahagaritswe ukwezi kose adakina

Manishimwe Djabel ushinjwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports guta akazi, akigira  bitunguranye muri gahunda ze bwite, yahawe igihano cyo kumara ukwezi kose adakina muri Rayon Sports.

Ibi bihano bifashwe nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports yabaye taliki 7 Mutarama 2019, yafatiwemo umwanzuro wo gihagarika Manishimwe Djabel no gusezerera burundu Nova Bayama nawe ushinjwa gutenguha ikipe ku munota wanyuma.

Djabel arashinjwa kuba yarafashe gahunda zitunguranye zo kwerekeza muri Kenya aho yavuze ko agiye gushaka Visa yo kumwerekeza muri Portugal mu ikipe yaho yo mu cyiciro cya Kabiri imukeneye.

Uyu musore yeretse ubuyobozi bw’iyi kipe ko afite itike ya saa 15:00’ kuri uwo munsi umukino wagombaga kuberaho kandi ko yagerageje guhinduza ariko bikanga, Djabel yaje kugenda adakinnye uyu mukino.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bumufata nk’uwataye akazi kuko niyo kipe avuga yo muri Portugal batayizi itigeze iboherereza ibaruwa ibamenyesha ko bashaka uyu mukinnyi ahubwo babikoranye n’umukinnyi gusa kandi abafitiye amasezerano.

Ni mugihe mugenziwe Nova Bayama wamaze kwirukanywa burundu, yanze gukina ku mukino wa 13 wahuje Rayon Sports na Musanze FC avuga ko afite imvune mu kuvi kandi atarigeze abivuga na mbere hose.

Umukino wahuje Raton Sports na Musanze FC warangiye ari ibitego 2-1 cya Musanze.

Amakuru yizewe yemeza ko Komite ya Rayon Sports yamaze guhagarika ukwezi Manishimwe Djabel ndetse akanandika ibaruwa asaba imbabazi anasobanura byimbitse gahunda yari yagiyemo.

Bivugwa ko ibaruwa ihagarika Djabel ukiri muri Kenya, yayigejejweho hifashishijwe ikoranabuhanga.

Manishimwe Djabel yahagaritswe ukwezi kose
Twitter
WhatsApp
FbMessenger