AmakuruImikino

Rayon Sports yujuje komite yayo mu myanya itari ifite abayihagarariye

None tariki ya 26 Ukuboza 2019 Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yujuje imyanya yaburaga muri komite nyobozi y’iyi kipe nyuma y’uko bamwe mu bari muri iyi komite bagiye begura naho abandi ntibakore imirimo batorewe.

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yemeje ko Jean Paul Muhire Nsekera wari usanzwe ari Perezida wa Gikundiro Forever Fan club ubu abaye Visi Perezida wa mbere akaba asimbuye Twagirayezu Thadee weguye mu Ukwakira 2019 ku mpamvu ze bwite.

Munyakazi Sadate kandi yemeje ko Furaha Jean Marie Vianney wari umuyobozi wa Blue Winners Fan Club abaye Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports.

Martin Rutagambwa nawe yinjiye muri komite ya Rayon Sports nk’umujyanama wa Perezida mu bijyanye na tekiniki, umwanya asimbuyeho Eric Nsabimana uherutse gutandukana na Rayon Sports.

Jean Paul Muhire NSEKERA wari usanzwe ari umuyobozi wa Gikundiro Forever Fan club abaye Visi perezida wa mbere
Furaha Jean Marie Vianney wari usanzwe ari umunyamuryango wa The Blue Winners Fan Club abaye Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports
Martin Rutagambwa (iburyo) yemejwe nk’umujyanama wihariye wa Perezida wa Rayon Sports
Twitter
WhatsApp
FbMessenger