AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yongeye gufatirwa ibihano na CAF

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF, ryongeye guca amande ikipe ya Rayon Sports, nyuma yo kwica amabwiriza agenga imyambarire ku makipe ari gukina imikino y’amatsinda mu mikino ya CAF.

Iri shyirahamwe rishinja Rayon Sports kuba yarakinannye umukino wa CAF Confederations iheruka guhuriramo na USM Alger amakabutura yanditseho izina ry’umuterankunga wayo kandi bihabanye n’amasezerano ryagiranye n’amakipe ari muri iyi mikino.

Iyi kipe y’ubururu n’umweru yagerageje guhisha amazina ya Skol yanditse ku makabutura yayo iyomekaho ibipapuro, gusa CAF ntiyigeze ibyitaho kuko yavuze ko ubutumwa Rayon Sports yashakaga gutambutsa n’ubundi bwatambutse, bityo ko igomba kubiciribwa amande, nk’uko bigaragara mu ibaruwa iri shyirahamwe ryandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Ibi byatumye Rayon Sports itegekwa kwishyura amande y’ibihumbi 2 by’amadorali ya Amerika.

Si ubwa mbere Rayon Sports iciwe amande kubera kutubahiriza aya mabwiriza kuko CAF yanayiciye amande angana n’igihubi cy’amadorali ya Amerika, nyuma yo kutubahiriza amategeko agenga imyambarire ku mukino w’itsinda iyi kipe yanganyirijemo 0-0 na Young Africans i Dar Es Salaam.

Itegeko rya CAF rivuga ko mu gihe ikipe iri mu rugo byemewe kwambara imyambaro iriho ibirango by’umuterankunga wayo, yaba yasohotse ikambara iriho ibirango bya CAF gusa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger