Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yemeje umutoza wasimbuye Ivan Minnaert

Rayon Sports yemeje  umunya Brazil witwa Roberto Oliveira Goncalves do Carmo nk’umutoza mushya ugiye gusimbura Ivan Minnaert wirukanwe agahabwa gutoza ikipe y’abana ya Rayon Sports abantu batazi ko ibaho.

Nkuko ubuyobozi bwa Rayon Sports bubitangaza, uyu munya Brazil arakomeza gutoza Rayon Sports mu mikino isigaye ya shampiyona ndetse azakomereze no kuri shampiyona itaha. Uyu mutoza aje muri Rayon Sports nyuma yuko yari amaze imyaka ibiri ari muri Angola aho yatozaga ikipe ya Atlético Sport Aviação.

Nta byinshi batangaje kuko n’amafaranga azajya ahembwa atigeze amenyekana. Asimbuye umubiligi Ivan Jacky Minnaert wari umaze igihe gito asimbuye Masud Djuma wasezeye muri rayon Sports amaze gufasha rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona. Ivan Jacky Minnaert yahawe inshingano zo kuzenguruka mu gihugu hose ashakira Rayon sports abakinnyi bashya mu mpeshyi ubwo igura n’igurisha ry’abakinnyi hano mu Rwanda rizaba ritangiye. Minnaert azafatanya na Ruterana Jean Damascene, Migambi Gerrard, Gatete Ahmed, Itangishaka Bernard King, Hategekimana Corneille.

Roberto ugizwe umutoza mushya wa rayon Sports, yavukiye i Rio de Janeiro muri Brazil, afite imyaka 57 y’amavuko. Uretse kuba ari umutoza yanakinnye umupira w’amaguru ari umukaseri, yatoje amakipe atandukanye nka Rio Branco (SP), Brasil de Pelotas, São Bento, Fluminense, CRB yose yo muri Brazil, atoza Al-Shamal yo muri Qatar, Hammam-Sousse na Grombalia Sports yo muri Tunisia.

Uyu mutoza mushya aratangira imirimo yitegura CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania dore ko igikombe cya Shampiyona yamaze gukurayo amaso ariko ikaba ikiri mu gikombe cy’Amahoro ndetse no mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Rayon Sports yemeje umutoza mushya
Umutoza mushya yahise ajya kwerekwa abakinnyi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger