AmakuruImikino

Rayon Sports yatsinze Amagaju iyaheza ku mwanya wa nyuma, Police yisasirwa na Bugesera

Imikino isoza umunsi wa 12 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere yasize Rayon Sports itsinze Amagaju 2-0 inayaheza ku mwanya wa nyuma, mu gihe Police FC yatsindiwe mu rugo na Bugesera ibitego 3-1.

Amagaju ari ku mwanya wa nyuma muri shampiyona yari yasuye Rayon Sports yaherukaga gutsindwa 1-0 na Police FC.

Ni umukino wa mbere umutoza Robertinho yatozaga nyuma yo guhabwa amasezerano mashya yo gutoza Rayon Sports. Ni umukino kandi Rayon Sports yaje gukina yakoze impinduka mu izamu aho Mazimpaka Andre yari yafashe umwanya wa Bashunga Abuba.

Ikipe ya Rayon Sports yari yagaruye rutahizamu Bimenyimana Caleb akubutse mu bihano, yatangiye yotsa igitutu kinshi Amagaju, inayabonamo igitego cyabonetse ku munota wa 8 w’Umukino. Ni igitego cyatsinzwe n’Umurundi Bukuru Christophe Rayon Sports yakuye mu kipe ya Mukura VS.

Ni nyuma y’umupira Caleb yari ashose ugakurwamo na Twagirimana Pacifique ufatira amagaju, umugarukiye ahita awuha Bukuru wahise uwutereka mu rucundura.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Amagaju, gusa iminota 45 y’igice cya mbere irangira nta kindi gitego kinjiye ku mpande zombi.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yakomeje kurusha Amagaju ibijyanye no guhererekanya umupira, no kurema uburyo bw’ibitego.

Iyi kipe y’ubururu n’umweru yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 48 ibifashijwemo na Bimenyimana Caleb. Ni nyuma yo kuzamukana umupira yihuta agacenga ab’inyuma b’Amagaju mbere yo gushyira umupira mu rucundura.

Mu wundi mukino, ikipe ya Police FC yari ifite umwanya wa gatatu muri shampiyona yatsindiwe ku Kicukiro na Bugesera, bituma umwanya yari ifite ufatwa na Rayon Sports. Igitego cya mbere cya Bugesera cyatsinzwe na Steve Nzikumasabo, Iyabivuze Osee yishyurira Police FC, Umunya-Nigeria Ikechukwu atsindira Bugesera igitego cya kabiri mbere yuko Rucogoza Djihad atsindira iyi kipe y’umutoza Seninga Innocent igitego cya gatatu.

Umunsi wa 12 wa shampiyona usize APR FC ariyo ikiyoboye shampiyona y’u Rwanda n’amanota 26, mu gihe Mukura Victory Sports iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 22.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger