AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yatangaje 28 izifashisha mu mwaka w’imikino utaha barimo Bakame

Mu gihe habura iminsi 10 yonyine ngo Umwaka w’imikino mu mupira w’amaguru utangire mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 28 bafite ibyangombwa izakoresha mu mikino ya shampiyona ndetse n’andi marushanwa izakina.

Abakinnyi Rayon Sports yatangaje barimo 10 bashyashya yasinyishije muri iyi mpeshyi biyongera kuri bake yari isanganwe ndetse n’umwe yazamuye mu kipe y’aboto.

Uru rutonde rw’abakinnyi 28 rwashyizweho umukono na FERWAFA rugaragaraho umuzamu Ndayishimiye Eric bita Bakame wari warahagaritswe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, gusa ntirugaragaraho Tuyishime Eric Congolais iyi kipe iherutse gusinyisha imukuye muri APR FC.

28 Rayon Sports izifashisha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger