AmakuruImikino

Rayon Sports yasubijwe ya Bisi yayo yari yarafatiriwe kubera amadeni

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusubizwa Bisi isanzwe itwara abakinnyi bayo, nyuma y’amezi abiri yarafatiwe n’ikigo ‘Akagera Motors’ cyayiyigurishije kubera umwenda Rayon Sports yari ikibereyemo.

Iyi Bisi idahwema kugaruka mu itangazamakuru bivugwa ko Rayon Sports igomba kuyegukana burundu ari uko imaze kwishyura agaciro kayo kangana na 100,000,000Rwf.

Ni Bisi Rayon Sports yashyikirijwe muri Werurwe uyu mwaka, nyuma yo kwishyura ikiciro cya mbere cy’ikiguzi yasabwaga kingana na 50,000,000RWF. Ni amafaranga yabonetse nyuma yo gufashwa n’umufatanyabikorwa wayo Radiant Insurance watanze 34,000,000Rwf.

Iyi modoka yari yarafatiriwe nyuma y’uko Rayon Sports yari yananiwe kwishyura 18,000,000Rwf yasabwaga kugira ngo ikomeze kuba iyikoresha. Aya mafaranga nk’uko byemejwe na Munyakazi Sadate kuri uyobora Rayon Sports mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wakane w’iki cyumweru, akubiyemo miliyoni enye za buri kwezi Rayon Sports isabwa kujya yishyura kuri iriya modoka kugeza igihe izarangiriza kuyishyura burundu.

Aya mafaranga kandi arimo saga Miliyoni ebyiri z’ikiguzi cy’imodoka (breakdown cover) yagiye ikurura iyi bus igihe yabaga yapfiriye ku muhanda.

Mu gihe Rayon Sports yagombaga kuba yishyuye ririya deni bitarenze kuri uyu wa gatandatu, iyi kipe ibinyujije kuri Twitter yayo yemeje ko iyi modoka yamaze kuyisubizwa, ndetse ikazanakoreshwa ku mukino izahuriramo na Al Hilal mu kuri iki cyumweru.

https://twitter.com/rayon_sports/status/1159891201165791232

Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, uzaba ari ubanza w’ijonjora ry’ibanze, mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, Total CAF Champions league.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger