AmakuruImikino

Rayon Sports yasinyishije umusimbura wa Sarpong ukomoka muri Nigeria

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha Nwosu Samuel Chukwudi, rutahizamu w’Umunya-Nigeria waje gusimbura Umunya-Ghana Michael Sarpong wamaze gutandukana n’iyi kipe.

Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yemeje ko uyu rutahizamu yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe ifite abakunzi benshi mu gihugu yafashe ikemezo cyo gusinyisha uyu mukinnyi bigaragara ko afite ibigango, nyuma yo gushimwa n’umutoza Ovambe Mathurin Olivier ndetse n’abenshi mu bakinnyi ba Rayon Sports. Ni nyuma yo kugaragaza imbaraga n’ubuhanga mu myitozo Rayon Sports yakoze ku munsi w’ejo.

Nwosu Samuel Chukwudi, yiyongereye ku bandi bakinnyi benshi Rayon Sports yasinyishije muri iyi mpeshyi, barimo myugariro Iragire Saidi, Runaniza Hamza, Olokwei Commodore, Bizimana Yannick, Ciza Mugabo Hussein, Rugwiro Herve, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Imran, Sekamana Maxime, Iranzi Jean Claude, Kimenyi Yves na Irakoze Saidi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger