AmakuruImikino

Rayon Sports yasinyishije myugariro ukiri muto wakiniraga Marines FC

Ikipe ya Rayon Sports ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yemeje ko yamaze gusinyisha myugariro Runanira Hamza wakiniraga ikipe ya Marines FC yo mu karere ka Rubavu.

Ni nyuma y’ibiganiro uyu musore yari amaze igihe agirana n’iyi kipe ikunzwe n’umubare munini w’Abanyarwanda.

Runanira Hamza wari umaze igihe yarahagaritswe na Marines FC nyuma yo kujya kuganira na Rayon Sports atabimenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu zirwanira mu mazi, ari mu bakinnyi bazaba bahagarariye Rayon Sports mu mikino ya CECAFA Kagame Cup.

Ni nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ine yo gukinira Rayon Sports.

Uyu musore yaje kunganira ubwugarizi bwa Rayon Sports, nyuma yo gutandukana na myugariro Manzi Thierry wari Kapiteni w’iyi kipe. Uretse Uyu musore, Rayon Sports inakomeje ishobora no kwibikaho rutahizamu Nyirinkindi Saleh wari waratijwe muri Marines FC na APR FC.

Myugario Runanira Hamza abaye umukinnyi wa gatatu Rayon Sports imaze gusinyisha muri iyi mpeshyi, nyuma ya Iragire Saidi wavuye muri Mukura VS na Ndizeye Samuel wavuye muri Vital’o y’i Burundi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger