AmakuruImikino

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na RITCO

Kuri uyu wa kabiri, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports n’ubwa sosiyete itwara abagenzi ya RITCO, basinyanye amasezerano y’ubufatanye agomba kumara umwaka umwe.

Imwe mu ngingo ikubiye muri aya masezerano ni uko abafana ba Rayon Sports bazajya bafasha ikipe yabo, binyuze mu gukora ingendo bifashishije imodoka za RITCO.

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yasabye abakunzi b’ikipe abereye umuyobozi kugendana na RITCO mu ngendo zose bakora mu Rwanda kuko uzagura itike y’urugendo akoresheje ikarita ya MK Card azaba ateye inkunga ikipe ye, bijyanye n’uko ku kiguzi cy’itike hari amafaranga azajya ahita ajya kuri konti ya Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger