AmakuruImikino

Rayon Sports yashyize ahagaragara 17 izaserukana mu mukino wa Gor Mahia

Rayon Sports igomba guhaguruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu yerekeza i Nairobi aho izaba yasuye Gor Mahia, yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 17 izifashisha muri uyu mukino isabwa gutsinda ku kabi n’akeza.

Rayon Sports na Gor Mahia bagomba guhurira mu mukino wo kwishyura w’itsinda D muri CAF Confederations Cup, nyuma y’umukino ubanza amakipe yombi yahuriyemo i Kigali bikarangira anganyije 1-1.

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi ugomba kubera kuri Kasarani Stadium i Nairobi, ku cyumweru tariki ya 19/08/2018 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uyu mukino ntugomba kugaragaramo Yannick Mukunzi, Christ Mbondi na Kassim Ndayisenga bafatiwe ibihano na CAF, cyo kimwe na Eric Irambona utemerewe kuwukina kubera amakarita y’umuhondo. Ibi bihano Rayon Sports yafatiwe na CAF kandi byatumye igomba kwitwaza umuzamu umwe muri uyu mukino.

Iyi kipe igomba guhagurukana abakinnyi 17, barimo 2 bashya iheruka kuvana muri Afurika y’Iburengerazuba.

17 Rayon Sports igomba kujyana i Nairobi.

Umuzamu: Bashunga Abouba.

Abakina inyuma: Mutsinzi Ange, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry na Mugabo Gabriel

Abakina hagati:  Mugisha François Master, Niyonzima Olivier Sefu, Donkor Prosper Kuka Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Yassin Mugume na Nova Bayama.

Abataha izamu: Mugisha Gilbert, Bimenyimana Bonfils Caleb na Kouame Brou Gerard Stephane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger