AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cyayo mu birori by’akataraboneka (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya cyenda cya shampiyona yegukanye, nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona.

Ni umuhango wabimburiwe n’akarasisi k’abakinnyi ba Rayon Sports bari baherekejwe n’imbaga y’abayihebeye. Akarasisi katangiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kanyura rwa gati mu mujyi wa Kigali (Down Town), bambuka za Kimihurura mbere yo gusoreza kuri Stade Amahoro i Remera.

Nyuma y’urugendo ruva i Nyamirambo rwerekeza i Remera, hakurikiyeho umukino nyirizina watangiye saa cyenda zuzuye. Ni umukino warangiye Rayon Sports inyagiye Marines FC ibitego 3-0.

Ni ibitego byose byinnjiye mu gice cya mbere cy’umukino.

Igitego cya mbere kinjiye ku munota wa 23 gitsinzwe na Manishimwe Djabel, ku mupira mwiza yari ahawe na Kapiteni we Manzi Thierry. Nyuma y’iminota irindwi Jules Ulimwengu yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri cyujuje umubare w’ibitego 20 amaze gutsinda muri shampiyona.

Ulimwengu yasoje shampiyona ari we ufite ibitego byinshi, akurikiwe na Sarpong watsinze ibitego 16 mu gihe Hakizimana Muhadjiri wa APR FC yatsinze ibitego 15.

Mugisha Gilbert wari wagiriwe ikizere cyo kubanza mu kibuga yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu ku munota wa 33 w’umukino, ku mupira yari acomekewe na Manishimwe Djabel.

Ibi bitego bitatu ni nabyo byasoje umukino kuko mu gice cya kabiri cy’umukino nta kindi gitego kinjira mu izamu.

Umukino wakurikiwe n’ibirori abafana bose ba Rayon Sports bari bategereje byo guha ikipe yabo igikombe cya shampiyona ya 2018/2019. Ni igikombe cyari giherekejwe n’akayabo ka 25,000,000Rwf.

Rayon Sports yasoje shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 72, irusha APR FC ya kabiri amanota arindwi yose. Iyi APR FC yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona.

Ikipe yagombaga guherekeza Amagaju mu kiciro ya kabiri na yo yari itegerejwe uyu munsi yamenyekanye. Ni ikipe ya Kirehe FC yatsinzwe na Bugesera ibitego 3-2. Gicumbi bari bahanganiye kuguma mu cyiciro cya mbere yo yanganyije na Mukura VS igitego 1-1.

  

Twitter
WhatsApp
FbMessenger