AmakuruImikino

Rayon Sports yashyikirijwe amafaranga yo kwishyura ya Bisi izajya itwara abakinnyi bayo

Kuri uyu wa kabiri, ubuyobozi bwa sosiyete y’ubwishngizi ya Radiant bwashyikirije Rayon Sports sheke ya miliyoni 34 z’Amanyarwanda, mu rwego rwo kuyifasha kwishyura Bisi izajya itwara abakinnyi.

Iyi Bisi yatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’Ugushyingo bivugwa ko Rayon Sports yayiguze angana na miliyoni 100 z’Amanyarwanda. Iyi kipe yanateguye umuhango wo kuyimurika, gusa abantu bategereza ko uyu muhango uba amaso ahera mu kirere.

Nyuma byaje kugaragara ko abaterankunga bagombaga gufatanya na Rayon Sports mu kuyishyura batatanze amafaranga angana na miliyoni 50 z’Amanyarwanda yagombaga kwishyurwa nka Avance kugira ngo iyi modoka itangire gukoreshwa.

Mu bagombaga gufasha Rayon Sports kwishyura iyi modoka harimo Company y’ubwishingizi ya Radiant yari yemereye Rayon Sports miliyoni 34 zagombaga kwiyongera kuri 16 Perezida Paul Muvunyi yari yemeye gutanga. Inkunga iyi sosiyete yari yemereye Rayon Sports yayiyishyikirije uyu munsi, mu gikorwa cyagaragayemo abayobozi b’impande zombie.

Paul Muvunyi uyobora ikipe ya Rayon Sports yavuze ko bishimiye ko Radiant ibahereye igihe amafaranga yari yabemereye, anashimangira koi je gusubiza ikibazo cy’amafaranga menshi batakazaga bakodesha imodoka.

Ati”  Radiant yari yatwemereye ko izadushyikiriza aya mafaranga mu kwezi kwa mbere .Bubahirije igihe badusezeranyije . Niyo twari twategereje kugira ngo hatangwe igice cya mbere cyo kugura iriya Bus. Ubu hagiye gushyirwaho ’Branding’ ya Radiant n’iriya mibare kugira ngo abakunzi ba Rayon Sports bamenye neza uko bazajya bafata ubwishingizi. Izatangira gukoreshwa muri Phase retour ya Shampiyona.”

Rugenera Marc wari uhagarariye sosiyete ya Radiant we yavuze ko bizeye ko iyi modoka izafasha Rayon Sports gushimisha abafana bayo yitwara neza, bityo na bo bakayigana bayifatamo ubwishingizi.

Iyi Bisi ya Rayon Sports izatangira gukoreshwa mu mikino yo kwishyura nk’uko Perezida Muvunyi yabitangaje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger