Imikino

Rayon Sports yasesekaye i Dar Es Salaam

Abakinnyi , abatoza n’abayobozi  ba Rayon Sports bamaze gusesekara muri Tanzaniya mu mujyi wa Dar Es Salaam aho bagiye gutana mu mitwe na Young Africans mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederatins Cup.

Rayon Sports yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe saa Tanu z’ijoro yerekeza I Dar Es Salaam, ejo ku wa Gatatu ni bwo irakina na Yanga Africans ku isaha ya saa moya z’umugoroba kuri Uwanja wa Taifa..

Ikipe ya Rayon Sports igiye guhura na Young Africans mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D rya CAF Confederation Cup, aho mu mukino wa mbere Rayon Sports yabashije kungana na Gor Mahia yo muri Kenya 1-1 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu giye iyi Young yo yanyagiriwe muri Algeria na U.SM Alger ibitego 4-0.

Rayon Sports izakina uyu mukino idafite myugariro Usengimana Faustin ufite amakarita abiri y’umuhondo mu gihe Niyonzima Olivier ’Sefu’ akiri mu mvune na ho Rwatubyaye Abdul we ntabwo arabona ibyangombwa byo gukina iyi mikino ya CAF, aho ashobora kubibona muri Nyakanga, Nahimana Shassir amaze iminsi atari mu ikipe.

Abakinnyi 23 umutoza Ivan Minaert yahisemo gukoresha

Abazamu: Ndayisenga Kassim na Ndayishimiye Eric Bakame.
Ba myugariro: Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange, Rutanga Eric Akram, Nyandwi Sadam na Irambona Gisa Eric.
Abakina hagati: Yannick Mukunzi, Kevin Muhire, Kwizera Pierrot, Mugisha Francois Master, Manishimwe Djabel na Yassin Mugume.
Abataha izamu: Christ Mbondi, Shabani Hussein Tchabalala, Bimenyimana Caleb na Ismailla Diarra.

Abakinnyi ba Rayon Sports bari gukoresha interinet yo muri Hotel baracumbikamo
Dar Es Salaam Selena Hotel niyo bacumbikamo
Bafata amafunguro

Mbondi, Pierrot na Kaleb imbere ya Hoteli
Twitter
WhatsApp
FbMessenger