AmakuruImikino

Rayon Sports yanyagiye Kirehe ifata umwanya wa kabiri muri shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye amanota atatu y’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo kunyagira Kirehe FC ibitego 3-0.

Aya makipe yombi yari yahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni ibitego byatsinzwe na Bimenyimana Caleb, Manzi Thiery na Michael Sarpong.

Rayon Sports ni yo yihariye igice cya mbere cy’uyu mukino, inakibonamo igitego cyatsinzwe na Caleb kuri Penaliti. Hari ku munota wa 37 w’umukino nyuma y’ikosa yari akorewe na myugariro Nkurikiye Jackson mu rubuga rw’amahina.

Ikipe ya Rayon Sports yagarukanye mu gice cya kabiri imbaraga, ikomeza kurusha cyane ikipe ya Kirehe yakiniraga imbere y’abafana bayo. Nyuma y’iminota ine iki gice gitangiye Rayon Sports yaje kubona igitego cya kabiri ibifashijwemo na Kapiteni Manzi Thiery. Hari ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’ibumoso rwariho Irambona Gisa Eric.

Bimenyimana Caleb yashoboraga gutsindira Rayon Sports igitego cya gatatu ku munota wa 63 w’umukino nyuma yo gucika Kirehe yose, gusa umupira yateye ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Rayon Sports yashoje akazi ku munota wa 78 ibifashijwemo na Sarpong. Ni ku mupira yari acomekewe na rutahizamu Caleb.

Ibi bitego bitatu byari bihagije ngo Rayon Sports izamuke ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 28, abiri imbere ya Mukura VS ya gatatu ku rutonde rwa shampiyona. Batandukanwa n’uko Rayon Sports imaze gukina imikino 14 ya shampiyona ku mikino 10 ya Mukura.

[team_standings 32825]

Mu wundi mukino wabaye, Bugesera na Musanze FC baguye miswi ya 2-2. Ikipe ya Musanze FC yatsindiwe na Frank Barirengako cyo kimwe na Mugenzi Bienvenu (witsinze), mu Bugesera yatsindiwe na Rucogoza Djihad kimwe na Ruberwa Emmanuel.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger