AmakuruAmakuru ashushye

Rayon Sports yanganyirije na Al Hilal muri Sudan ihita inasezererwa

Urugendo rwa Rayon Sports mu mikino y’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League rurangiriye i Khartoum muri Sudan nyuma yo kunganya na Al Hilal 0-0.

Nyuma yo kunganya 1-1 mu Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki 25 Rayon Sports yakinnye na Al Hilal umukino wo kwishyura urangira amakipe yombi anganya 0-0.

Kugirango Rayon Sports ikomeze, yasabwaga gutsinda Al Hilal cyangwa se bakanganya ku bitego birenze 1 mu gihe iyo banganya 1-1 hari gukiranurwa no guterana peneriti igitego, kunganya 0-0 bitumye Rayon Sports isezererwa bitewe n’igitego jinjijwe iri mu rugo mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo (Uyu mukino warangiye ari 1-1).

Mu gice cya mbere Rayon Sports ntiyasatiriye cyane nta mahirwe menshi y’ibitego yabonye, bitandukanye na Al Hilal yo yasatiriye cyane ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports n’umunyezamu Kimenyi bakabyitwaramo neza.

Ku munota wa 29, Rugwiro Herve yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Mugisha Gilbert, bituma Habimana asubira inyuma mu bwugarizi.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri nabi kuko nabwo yahise ikora impinduka itateguye ku munota wa 53, Kakule Mugheni Fabrice yavuyemo kubera imvune hinjiramo Nizeyimana Mirafa

Ku munota wa 70 Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma havamo Iranzi Jean Claude hinjiramo Ciiza Hussein kugira ngo ashake igitego ariko umukino urangira ari 0-0.

Umutoza Kayiranga yari yabanje mu kibuga Kimenyi Yves (GK,1), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba (C,3), Rugwiro Herve 4, Iragire Saidi2, Nshimiyimana Amran 5, Habimana Hussein Eto’o 20, Mugheni Kakule Fabrice 27, Iranzi Jean Claude 21, Ulimwengu Jules 7 na Michael Sarpong 19.

Mu makipe abiri yari ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika, AS Kigali ni yo isigayemo nyuma yo gusezerera KMC yo muri Tanzania iyitsindiye i Dar Es Salaam.

Biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports igaruka mu Rwanda ndetse icyiciro cya mbere kikazagera i Kanombe kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2019 ahagana saa sita z’amanywa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger