AmakuruImikino

Rayon Sports yakuye insinzi imbere ya AS Kigali mu mukino wa gishuti

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigalli igitego 1-0 cyatsinzwe na Drissa Dagnogo cyabonetse kuri penaliti, mu mukino wa gishuti wahuje aya makipe yombi kuri iki Cyumweru.

Uyu mukino wabereye kuri stade Regional Nyamirambo saa 15:00’ zo kuri iki cyumweru, hari mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura imikino ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro bazakomeza mu cyumweru gitaha.

Mu ntangiriro y’uyu mukino, ikipe ya AS Kigali niyo yagaragaje gusatira cyane I izamu rya Rayon Sports ariko ba rutahizamu ba yo barimo Ortomal Alex ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Igice cya mbere cy’uyu mukino, cyarangiye nta kipe n’imwe ibashije kurea mu izamu ry’iyindi aho bagiye kuruhuka aro 0-0.

Nk’uko wari umukino wa gishuti, wanafashije amakipe yombi guha umwanya abakinnyi ba yo badakunze gukoreshwa.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi aho AS Kigali yakuyemo abakinnyi bose ikazana abashya, ni mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports, Kakule Mugheni Fabrice ari we wagarutsemo gusa.

Rayon Sports wabonaga ko ishaka igitego cyane mu gice cya kabiri, yaje kukibona ku munota wa 51 gitsinzwe na Drissa Dagnogo kuri penaliti ku ikosa ryakorewe Sekamana Maxime.

AS Kigali yakoze iyo bwabaga ngo yishure iki gitego ariko birangira abasore ba Rayon Sports babaye ibamba ifirimbo ya nyuma ivuga ari 1-0.

Dore 11 babanjemo ku mpande zombi

Rayon Sports: Mazimpaka André, Habimana Hussein , Kayumba Soter, Iragire Saidi, Nizeyimana Mirafa, Iradukunda Eric, Mugheni Kakule Fabrice, Cyiza Hussein, Eric Rutanga Alba (c), Bizimana Yannick na Sugira Ernest.

AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame , Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Nsabimana Eric Zidane (c), Rurangwa Mossi, Benedata Janvier, Ndekwe Félix, Rick Mba Martel, Kayitaba Bosco, Orotomal Alex na Songayingabo Shaffy.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger