AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yakuye inota rimwe i Musanze igumana umwanya wa gatanu

Ikipe yaRayon Sports yagumanye umwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere, nyuma yo kugwa miswi na Musanze FC igitego 1-1.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane.

Rayon Sports yari yagaruye Sarpong waherukaga kwerekwa ikarita itukura ku mukino wa Sunrise, na Kakule Mugheni Fabrice utaherukaga gukinira iyi kipe y’ubururu n’umweru. Uyu Kakule ntabwo yigeze arangiza uyu mukino w’i Musanze, kuko yasohotse mu kibuga mu minota ya mbere y’umukino nyuma yo gukomereka agoganye n’umuzamu wa Musanze FC.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-O.

Ni igice cyaranzwe n’imipira yo hejuru ku mpande zombi, gusa Rayon Sports nk’ikipe nkuru yacishagamo igatera icyugazi Musanze, ahanini binyuze kuri Mugisha Gilbert na Yannick Bizimana.

Uburyo bukomeye ku ruhande rwa Rayon Sports bwabonetse ku munota wa 23 ubwo Yannick yabonaga umupira ukomeye imbere y’izamu rya Musanze FC, gusa bikarangira umupira ushuizwe muri koruneri n’umuzamu wa Musanze.

Ku munota wa 33 Rayon Sports na bwo yabonye amahirwe yo gutsinda igitego kuri Coup-Franc yari inyuma gato y’urubuga rw’amahina, gusa Sarpong ayitera hejuru y’izamu.
Iyi Coup-Franc yakurikiwe n’amashoti abiri ya Yannick na Amran yagiye hanze y’izamu rya Musanze FC.

Uburyo bukomeye bwo gutsinda ibitego ku mpande zombi, bwabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino bijyanye n’uko Musanze FC yari yamaze gutinyuka ikipe ya Rayon Sports.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, Rayon Sports yahise ifungura amazamu ku mupira Irambona yaterekeye Uranzi Jean Claude ku mutwe, birangira awuteretse mu rucundura.

Igitego cya Rayon Sports cyakurikiwe n’igitutu gikomeye ku ruhande rwa Musanze FC yifuzaga kucyishyura, ariko nanone Rayon Sports igacishamo ishaka igitego cya kabiri niciye kuri Sarpong na Mugisha Girlbelt, ndetse na Yannick Bizizmana.

Ku munota wa 60 w’umukino ikipe ya Musanze yabonye uburyo bukomeye ubwo Kambale yakatiraga umupira no Harerimana Obed imbere y’izamu, gusa arekuye ishoti rikomeye Umupira ukurwamo n’umuzamu Kimenyi. Byabaye ngombwa ko Musa Ally Sova awusubiza mu izamu, gusa uca hanze gato yaryo.

Nyuma gato nanone Mawombe Jean Pierre yongeye kurekura ishoti rikomeye, gusa umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Musanze FC yari yakomeje gukomanga izamu rya Rayon Sports, yishyuye iki gitego ku munota wa 69 ibifashijwemo na Mussa Ally Sova, ku mupira yari akatiwe na Harerimana Obed wahaye akazi gakomeye Irambona Eric.

Iminota ya nyuma y’umukino yaranzwe no gushaka igitego cya kabiri ku mpande zombi, gusa ba rutahizamu b’amakipe yombi ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye, harimo n’ishoti rikomeye rya Kambale ryashoboraga kuvamo igitego cya kabiri cya Musanze gusa bikarangira umupira uciye hanze gato y’izamu.

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger