Imikino

Rayon Sports yakiriwe n’abanyarwanda baba muri Mozambique mbere yo kugaruka i Kigali

Abakinnyi, abayobozi ndetse n’abafana baherekeje Rayon Sports i Maputo bakiriwe n’abanyarwanda batuye muri uyu mujyi mbere y’uko iyi kipe ihaguruka igaruka hano i Kigali.

Ku munsi w’ejo ni bwo Rayon Sports yacakiranaga na Costa do Sol yo muri Mozambique, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka tike y’amatsinda ya CAF Confederation Cup.

N’ubwo Rayon Sports yatakaje uyu mukino ku bitego 2-0, ntibyayibujije gukora amateka yo kuba ikipe ya mbere yo ku butaka bw’u Rwanda ibonye tike yo gukina mu matsinda y’amarushanwa nyafurika, kuko ibitego 3-0 yari yatsindiye i Kigali byayifashije gusezerera Costa do Sol ku bitego 3-2.

Nyuma yo gukora amateka byari ibyishimo bikomeye ku bakunzi ba Gikundiro, yaba ababa muri Mozambique ndetse n’abandi bari baturutse mu bice bitandukanye by’amajyepfo y’umugabane wa Afurika.

Ibirori byakomereje mu nzu mbera byombi ya Zimpeto ahari abafana ba Rayon Sports nka 500 batekeye ikipe yabo, iraza barasangira, ubwo tugeze mu cyumba cyo guhisha amaso mu kanya saa kumi n’imwe z’igitondo.

Rayon Sports yahagurutse i Maputo 13h30 igaruka hano i Kigali, gusa biteganyijwe ko ica i Addis Ababa mbere y’uko isesekara i Kanombe 00h15 z’ijoro.

Hanateganyijwe ibirori bidasanzwe byo kwakira ino kipe, ibirori  biza kuvana iyi kipe cy’indege cya Kanombe bigasorezwakuri Stade ya Kigali aho abakunzi ba Rayon Sports baza kwishimanira n’abakinnyi bayo.

Rayon Sports izahabwa miliyoni zirenga gato 200 z’amanyarwanda ubundi itangire urugamba rushya rwo gushaka itike ya ½. Abakinnyi nta gihindutse n’abatoza bazagabana miliyoni zikabakaba 50 z’amanyarwanda, bashimirwa ku bw’aya mateka banditse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger