AmakuruImikino

Rayon Sports yahinduye urutonde rw’abakinnyi yari yahamagaye yerekeje muri Tanzaniya-AMAFOTO

Abakinnyi, ubuyobozi n’abatoza b’ikipe ya Rayon Sports  berekeje mu gihugu cya Tanzaniya aho bitabiriye imikino ya CECAFA Kagame Cup , Rayon Sports yagiye isangayo APR FC yahagurutse ku wa Kane tariki ya 28 Kamena 2018.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu , ni bwo ikipe ya Rayon Sports ifashe rutemikirere yerekeza i Dar Es Salaam mu gihugu cya Tanzania, kwitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ya 2018. Iyi mikino y’amakipe yabaye a ya mbere iwayo mu karere k’Afurica y’iburasirazuba iratangira kuri uyu wa Gatanu.

Ange Mutsinzi ugiye kujya mu igeragezwa ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Malta ntabwo yajyanye n’ikipe kuko arahaguruka i Kigali ku wa kabiri w’i cyumweru gitaha akajya kuganira n’ikipe yamurambagije.

Indi mpinduka yabayeho ni uko Shassir Nahimana usa nuwarambiwe kudakinishwa kwa hato na hato ndetse nkuko bigaragara akaba ashaka gusoza amasezerano afitanye n’iyi kipe ya Rayon Sport ntabwo yajyanye n’iyi kipe kandi nyamara yari yahamagawe, yasimbujwe na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Abakinnyi Rayon Sports yajyanye ni Ndayisenga Kassim, Bikorimana Gerrard, Rutanga Eric, Irambona Eric, Nyandwi Saddam, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Faustin Usengimana, Mugabo Gabriel, Kwizera Pierrot (Kapiteni), Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Seif, Mugisha, Francois, Muhire Kevin, Yusuf Balogun Ola, Yassime Mugume, Manishimwe Djabel, Christ Mbondi, Ismaila Diarra na Bonfils Caleb.

Kwizera Pieerrot ni we Kapiteni nyuma yaho Bakame yirukaniwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger