AmakuruImikino

Rayon Sports yahaye umugisha ubwegure bw’uwari umuyobozi wayo wungirije

Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yemeje amakuru y’uko Twagirayezu Thadee wari umuyobozi wungirije w’umuryango wayo yeguye ku mirimo ye.

Amakuru y’uko uyu muyobozi ashobora kuba yari yeguye ku mirimo ye yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, gusa nta gihamya cyayo cyari cyakagiye ahagaragara kugeza ubwo ba nyir’ubwite bayemezaga kuri iki gicamunsi.

Ubutumwa bukubiye mu ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye abanyamuryango bayo, buvuga ko bwana Twagirayezu Thadee yeguye ku bw’impamvu ze bwite.

Ubu butumwa bukomeza buti” Ibaruwa isaba kwegura kwa Twagirayezu Thadee yakiriwe inemezwa mu nama ya komite nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ukwakira 2019. Umuryango wa Rayon Sports urashima byimazeyo ubushake n’ubwitange Twagirayezu Thadee yagaragaje mu gihe amaze mu buyobozi bwayo.”

Umuyobozi wungirije w’umuryango wa Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kuva muri iyi kipe, nyuma y’ubwumvikane buke bwakunze kuvugwa hagati y’abayiyobora na bamwe mu bahoze ari abayobozi bayo.

Ni ubwumvikane bwatumye abarimo Gacinya Chance Denis wahoze ayobora iyi kipe na bamwe mu bari abambari be bamburwa icyubahiro gihabwa abigeze kuyobora Gikundiro, nyuma yo gushinjwa gushaka gukoresha izina rya Rayon Sports mu nyungu zabo bwite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger