Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yahagaritse amasezerano y’abakinnyi bayo bose

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, buratangaza ko bwafashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano y’abakinnyi by’igihe gito nyuma yo kubona ko batazabasha kuyubahiriza bitewe na COVID-19.

Muri Werurwe 2020 ni bwo umuntu wa mbere mu Rwanda yagaragaweho n’iki cyorezo, nka zimwe mu ngamba zo kukirinda leta yafashe harimo guhagarika ibikorwa byose by’imikino n’imyidagaduro.

Rayon Sports nk’imwe mu makipe itunzwe ahanini n’amafaranga avuye ku bibuga, abaterankunga, yagiye ikunda kugaragaza ko igowe no kwishyura abakinnyi muri ibi bihe.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe abakinnyi, Rayon Sports ivuga ko ari umwanzuro wafashwe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’umurimo bagiranye n’abakinnyi, bakaba babona muri ibi bihe nta bushobozi buhari bwo kuyubahiriza.

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports yemeje aya makuru avuga ko ari icyemezo bafashe bumvikanaye n’abakinnyi ndetse ko bazanakomeza kubafasha.

Yagize ati”twaraganiriye hari ibyo twuvukanye, twuvikanye ko tugiye kubafasha muri ibi bihe, kuva byatangira twarabafashije kandi twabemereye ko tuzakomeza kubafasha nta mukinnyi uzahura n’ikibazo, ariko umushahara w’ukwezi kwa 3 n’ukwa 4 ntabwo bazawubona, ubu noneho twabonye n’uburyo burambye bwo kubafasha aho buri mukinnyi afite Fan Club izamwitaho.”

Yavuze kandi ko iyi baruwa bahereje abakinnyi bari bari barayanditse kera ariko birindi guhita bayisohora babanza kumvikana n’abakinnyi babona kuyibashyikiriza.

Akomeza avuga ko nyuma y’iki cyorezo bateganya umwiherero n’abakinnyi bakarebera hamwe ibitaragenze neza bikaba byakosorwa.

“Amafaranga y’ukwezi kwa 2 yo twumvikanye ko tuzayabaha COVID-19 ivuyemo, ni ibintu twumvikanye n’abakinnyi. Iki cyorezo nikirangira kandi turateganya gukora umwiherero n’abakinnyi tukaba twarebera hamwe ibitaragenze neza muri ibi bihe bikaba byakosorwa.” Jean paul Nkurunziza.

Rayon Sports ifashe uyu mwanzuro nyuma y’uko FERWAFA yaraye isohoye ibaruwa irimo zimwe mu nama yagiriwe na FIFA z’uko bahangana n’ibi bihe bya COVID-19 aho amakipe yasabwe kwegera abakinnyi bakaba baganira ku ngingo yo guhagarika imisharaha mu gihe yaba itagishoboye kubahemba.

Rayon Sports ibaye ikipe ya 3 ihagaritse amasezerano y’abakinnyi by’igihe gito mu Rwanda, ni nyuma ya Musanze FC ndetse na Espoir F.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger