AmakuruImikino

Rayon Sports yafatiwe ibihano bikakaye na FIFA

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), yamaze gufatira ibihano ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kunanirwa kubahiriza ibikubiye mu masezerano yari yaragiranye nk’umukinnyi witwa Philipe Artur Banen.

Muri Mutarama 2020 ni bwo uyu munya-Caméroun wakinaga muri Union sportive de Douala yo mu cyiciro cya mbere iwabo yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri yo kuyikinira, gusa aza gutandukana na yo nta mukino n’umwe ayikiniye kubera umubare mwinshi w’abanyamahanga Rayon Sports yari ifite.

Nyuma y’uko impande zombi zitandukanye hatubahirijwe ibikubiye mu masezerano zari zagiranye, byabaye ngombwa ko umukinnyi arega Rayon Sports muri FIFA ayishinja kumwirukana mu buryo butemewe n’amategeko.

Muri Werurwe uyu mwaka FIFA yari yandikiye Rayon Sports iyimenyesha ko bitarenze iminsi 45 igomba kuba yamaze kwishyura uyu rutahizamu Frw 12, 269,000 arimo Frw 3,245,000 yagombaga kumuha agurwa(recruitment) ndetse na 9,024,000 y’amande.

Ni icyemezo Rayon Sports itigeze ishyira mu bikorwa n’ubwo ubuyobozi bwayo bwari bwarakunze kuvuga ko abanyamategeko b’iriya kipe bari gukurikirana kiriya kibazo.

Magingo aya FIFA yamaze guhanisha Rayon Sports kutemererwa kwandikisha abakinnyi haba ku rwego rw’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, icyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa guhera mu ntangiriro z’isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ritaha (muri Mutarama).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger