AmakuruImikino

Rayon Sports yaburaga abakinnyi 6 igenderaho yakuye amanota atatu i Musanze

Umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere wahuzaga Musanze FC na Rayon Sports, warangiye Rayon Sports icyuye amanota atatu nyuma yo gutsinda ibitego 2-1. Ni umukino Rayon Sports yakinnye ibura batandatu mu bakinnyi isanzwe igenderaho.

Ni umukino wabereye kuri Stade Ubworoherane i Musanze.

Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino idafite abakinnyi batanu isanzwe ikoresha, baje kwiyongeraho Djabel Manishimwe wavuye i Musanze ikitaraganya yerekeza i Nairobi muri Kenya aho yagiye gushaka ibyangombwa bimujyana muri Portugal aho ateganya kujya gukorera igeragezwa.

Uretse Djabel, abakinnyi barimo Yannick Mukunzi, Iradukunda Eric Radu, Michael Sarpong na Eric Rutanga na bo ntibagaragaye muri uyu mukino. Baniyongerwaho na Rwatubyaye Abdul wari ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Mu kibuga i Musanze, umukino watangiranye ingufu ku mpande zombi. Musanze FC yakiniraga mu rugo ni yo yafunguye amazamu mbere, ku gitego cyatsinzwe na myugariro Shyaka Philbert. Ni kuri Coup-Franc yari itewe na Habyarimana Eugene.

Iki gitego cyatumye Rayon Sports ikanguka, itangira gusatira cyane ikipe ya Musanze.

Rayon Sports y’umutoza Robertinho yabonye igitego cyo kwishyura ibifashijwemo na Bimenyimana Caleb. Ni kuri Coup-Franc uyu musore ukomoka mu Burundi yateye igaca mu rukuta, bikarangira umupira winjiye mu izamu rya Olivier Ndayisaba ufatira Musanze FC.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri, umukino amakipe yombi yakinaga mu gice cya mbere wahindutse atangira gukinira hejuru cyane.

Ibi byatumye muri iki gice haboneka uburyo buke bw’ibitego, dore ko Musanze FC yari yanasubiye inyuma icungira kuri za Contre-Attaques.

Rayon Sports yabonye igitego ku munota wa 87 w’umukino, ibifashijwemo na Niyonzima Olivier Sefu. Ni ku mupira yari acomekewe n’Umurundi Bukuru Christophe.

Gutsinda uyu mukino byahise bizamura Rayon Sports ku manota kuko magingo aya ifite 25 inganya na Mukura Victory Sports ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona. Aya makipe yombi ararushwa inota rimwe na APR FC iyoboye shampiyona y’u Rwanda.

Mu yindi mikino yabaye:

AS Kigali 3-2 Espoir

Gicumbi FC 1-1 Etincelles

Kirehe FC 1-1 Sunris

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger