AmakuruImikino

Rayon Sports v USM Alger: Rwatubyaye arabanza mu bwugarizi, Faustin akinishwe hagati mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports igomba gucakirana na USM Alger mu mukino w’itsinda wa CAF Confederations Cup, imaze gusohora urutonde rw’abakinnyi 11 iza kwiyambaza muri uyu mukino.

Ibura rya Yannick Mukunzi ufite imvune na Mugisha Francois bita Master ufite amakarita y’umuhondo atamwemerera gukina uyu mukino, yatumye ryatumye umutoza Olveira akora impinduka hagati mu kibuga aho yahisemo gukoresha Faustin Usengimana nk’umukaseri, mu gihe Niyonzima Olivier Sefu yahisemo kumubanza ku ntebe y’abasimbura.

Ku rundi ruhande Eric Rutanga ufite imvune ntagaragara mu bakina uyu mukino, bikaba byabaye ngombwa ko uruhande rwe rwiyambazwaho Irambona Gissa Eric.

Olveira kandi yahisemo kwataka izamu rya USM Alger aho yahisemo gukoresha abataka 2, barimo Christ Mbondi na Ismailla Diarra.

11 ba Rayon Sports bacakirana na USM Alger:

Umuzamu : Ndayisenga Kassim

Ba myugariro: Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdoul baraza kuba bakina mu mutima wa Defense, Eric Irambona araza kuba aca inyuma ku ruhande rw’ibumoso, na ho Ange Mutsinzi aze kuba aca inyuma iburyo.

Hagati mu kibuga: Faustin Usengimana araza gukinishwa nk’umukaseri, mu gihe Manishimwe Djabel aza kuba aca imbere ibumoso, Kevin Muhire ace iburyo, mu gihe kapiteni Kwizera Pierrot aza kuba akina inyuma ya Diarra na Christ Mbondi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger