AmakuruImikino

APR FC na AS Kigali ni zo zigomba gufungura shampiyona y’u Rwanda 2019/2020

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda Ferwafa, ryamaze gushyiraho gahunda y’uko imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda [Rwanda Premier league 2019/2020] iteye, aho ku ikubitiro APR FC izesurana na AS Kigali mu mukino ufungura shampiyona.

Aya makipe azakina ku wa 04 Ukwakira, mbere y’umunsi umwe ngo Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona cy’ubushije icakirane na Gasogi United. Imikino yose izajya itangira saa cyenda z’igicamunsi aho kuba saa cyenda n’igice nk’uko byari bimenyerewe.

Mu gih

e nta cyaba gihindutse imikino ibanza izasozwa ku wa 22 Ukuboza uyu mwaka.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe gutangira ku wa 10 Mutarama 2020. Mu gihe shampiyona izaba itari gukinwa, biteganyijwe ko ikipe y’igihugu Amavubi izaba yitegura imikino ya CHAN iteganyijwe kuba hagati y’itariki ya 09 Mutarama n’iya 02 Gashyantare, gusa nanone ibi bikaba bigomba guterwa n’uko Amavubi azaba yasezereye Ethiopia bagomba guhura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN.

Biteganyijwe kandi ko imikino y’amajonjora y’igikombe cy’amahoro izatangira ku wa 27 Ukuboza 2019, mbere y’uko hagati y’itariki ya 15 Mutarama n’iya 01 Gashyantare yakinwa imikino yitiriwe intwari z’igihugu.

Mu mpamvu ishobora gutuma iyi ngengabihe ya shampiyona ihinduka, harimo ibisabwa kugira ngo amakipe abone impushya zo gukina shampiyona, amategeko agenga amarushanwa ya Ferwafa, ingengabihe y’amarushanwa ya CAF ishobora guhinduka ndetse n’ingengabihe y’amarushanwa ya CECAFA na yo ishobora guhinduka.

Uko gahunda y’imikino y’umunsi wa 01 wa shampiyona iteye.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger