AmakuruImikino

Rayon Sports: Umutoza Ivan Minnaert yasezerewe burundu

Uwari umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Jack Minnaert yasezerewe ku nshingano zo gutoza iyi kipe burundu, nyuma y’umusaruro mubi n’umwuka mubi byari bimaze iminsi birangwa muri Rayon Sports Football Club.

Ibi byaje nyuma y’uko iyi kipe iherutse gutsindwa n’Amagaju 2-1 ari na bwo ibintu byaje kuba bibi, ari na bwo na we yitangaririje abanyamakuru ko kuba Rayon Sports yegukana igikombe cya shampiyona biri kure nk’ukwezi.

Amakuru yariho ku munsi w’ejo yavugaga ko Ivan Jack Minnaert yahagaritswe igihe kitazwi cyo kimwe n’abamwungirije barimo Jeannot Witakenge n’umutoza w’imbaraga Romami Marcel, gusa amakuru dukesha urubuga rw’iyi kipe avuga ko Ivan Minnaert yasezerewe burundu.

Nyuma y’inama yahuje abayobozi ,abatoza n’abakinnyi n’abahagarariye abafana yabereye Kimihurura ku wa gatatu tariki ya 6 Kanama , uyu mubiligi yasabwe kugarura ibintu mu buryo ariko si ko byagenze kuko nyuma y’iminsi ibiri yongeye kunganya na Musanze FC 0-0 .

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 uyu mutoza n’abamwungirije ntibakoresheje imyitozo kuko yakoreshejwe n’umutoza w’abazamu Nkunzingoma Ramadhani.

Abatoza bungirije nabo ariko Romami Marcel na Jeannot Watakenge nabo babaye bahagaritswe by’agateganyo.Ibi bibaye mu gihe Rayon sports yitegura umukino ukomeye uzayihuza na APR FC kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Kanama 2018 kuri stade Amahoro.

Uyu mugabo yageze muri Rayon Sports mu mpera z’ukwezi kwa kabiri asimbuye Karekezi wahisemo gusezera muri iyi kipe nyuma yo kubona ko ishyamba ritari ryeru muri iyi kipe.

Imibare yerekana ko Minnaert yatoje Rayon Sports imikino 20, muri yo yatsinze mo imikino 8, anganya 9 hanyuma atsindwa 3.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger