AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports: Nyuma ya Bakame na Djemba Djemba ,abatoza na bo bahagaritswe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze guhagarika mu gihe kitazwi umtoza mukuru w’iyi kipe Ivan Jack Minnaert n’abungiriza be: Jannot Witakenge na Romami Marcel, nyuma y’uko iyi kipe yari yahagaritse kapiteni w’iyi kipe akaba n’umuzamu wayo Ndayishimiye Eric Bakame na Ntwari Ibrahim ushinzwe kwita ku myambaro.

Aba batoza bahagaritswe nyuma y’umwuka mubi ukomeje kurangwa muri iyi kipe, ukomeje no gutuma ititwara neza uko bikwiye, ahanini biturutse ku makimbirane ari hagati y’umutoza mukuru, abamwungirije ndetse n’abakinnyi.

Amakuru avuga ko Vincent Mashami wari usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavuubi y’abatarengeje imyaka 20 ari we uza kuba ahawe iyi kipe by’agateganyo, mu gihe hagitegerejwe y’uko iby’abatoza bisobanuka.

Rayon Sports imaze imikino itatu yikurikiranya ya shampiyona idatsinda, harimo uwo yanganyije 1-1 na Polisi, uwakurikiyeho iwutsindirwa kuri Stade Amahoro n’Amagaju 1-0, mu gihe umukino iheruka gukina yawunganyirije kuri Stade Ubworoherane 0-0.

Magingo aya ihagaze ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 45, ikaba irushwa 6 n’amakipe ayoboye shampiyona ari yo AS Kigali na APR FC afite 51.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger