AmakuruImikino

APR FC na Rayon Sports zigiye kongera guhurira mu irushanwa ry’Intwari 2020 (Reba amakipe yose azakina irushanwa)

Nyuma yo guhurira ku mukino usoza imikino ibanza ya shampiyona, Rayon Sports na APR FC zigiye kongera guhura ku munsi wa nyuma w’irushanwa ry’igikombe cy’intwari cya 2020 riteganyijwe gutangira tariki 25 Mutarama 2020.

Iri rushanwa rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona, kuri ubu Rayon Sports, APR FC, Mukura VS na Police FC niyo yabaye aya mbere mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 akaba ariyo azakinira iki gikombe.

Aya makipe yose azahura nk’uko shampiyona isanzwe ikinwa maze ikipe izasoza imikino ifite amanota menshi abe ariyo yegukana igikombe.

Ni irushanwa rizatangira tariki ya 25 Mutarama rigasozwa tariki ya 1 Gashyantare 2020 imikino yose ikazajya ibera kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo, Rayon Sports na APR zikaba zizahura ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Uko amakipe azahura mu irushanwa ry’Ubutwari Tournament 2020

Tariki 25 Mutarama 2020

MUKURA VS – APR FC (saa 15h00)

Police FC – Rayon Sports (saa 18h00)

Tariki 28 Mutarama 2020

Rayon Sports – Mukura VS (saa 15h00)

APR FC – Police FC (Saa 18h00)

Tariki 31 Mutarama 2020 saa 13h00’ hazaba umukino w’abagore aho ikipe ya Scandinavia izakina AS Kigali y’abagore naho saa 15h30’ hakaba umukino uzahuza amakipe yabaye aya mbere mu mikino ya gisirikare.

Tariki 1 Gashyantare 2020 nibwo hazakinwa umunsi wa nyuma saa 15h00’ Mukura Victory Sports izakina na Police FC, naho saa 18h00’ Rayon Sports na APR FC zigahura ku mukino usoza irushanwa.

Igikombe cy’intwari giheruka gifitwe na APR FC yatwaye nanone itsinze Rayon Sports ku munsi wa nyuma w’irushanwa igitego 1-0.

APR FC niyo ifite igikombe cy’intwari giheruka

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger