AmakuruImikino

Rayon Sports izatangira shampiyona yerekeza mu karere ka Rubavu

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, ryamaze gushyiraho gahunda y’imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere 2018/2019 igomba gutangira muri uku kwezi kwa cumi.

Iyi mikino iteganyijwe gutangira ku wa 19 Ukwakira, ikazasozwa ku wa 08 Kamena mu gihe nta mpinduka zaba zibayeho nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Ikipe ya APR FC ifite igikombe cya shampiyona, izatangira umwaka w’imikino yakira Amagaju, mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa 19 Ukwakira.

Ku rundi ruhande ikipe ya Rayon Sports yarangije ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ishize igomba gusura Etincelles mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona uteganyijwe kubera kuri Stade Umuganda ku wa 20 Ukwakira, mu gihe AS Kigali yarangije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’ubushize izatangirira kuri Musanze FC, mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona y’ikiciro cya mbere 2018/2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger