AmakuruImikino

Rayon Sports iyobowe na Perezida Muvunyi yerekeje muri Nigeria

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ikipe ya Rayon Sports yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yerekeza i Lagos muri Nigeria aho yitabiriye umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup igomba guhuriramo na Enyimba FC.

Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru, nyuma y’umukino ubanza wabereye i Kigali ku cyumweru gishize ukarangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse igizwe n’itsinda ry’abantu 25 bayobowe na Perezida Paul Muvunyi uherekeje bwa mbere iyi kipe kuva yatoterwa kuyiyobora muri 2017.

Rayon Sports yahagurukanye abakinnyi 18 biyongeraho Eric Rutanga utazakina uyu mukino kubera amakarita y’umuhondo, gusa ntiri kumwe na Yannick Mukunzi kuri ubu uri mu geragezwa mu gihugu cya Sweden.

Intumwa z’ikipe ya Rayon Sports zahagurutse zerekeza i Lagos.

Bashunga Abouba
Ndayisenga Kassim
Manzi Thierry
Rwatubyaye Abdul
Rutanga Eric (ntiyemerewe gukina) 
Eric Irambona
Mugabo Gabriel
Nyandwi Saddam
Mutsinzi Ange
Niyonzima Olivier Sefu
Mugisha Francois Master
Prosper Donkor Kuka
Muhire Kevin
Nova Bayama
Yassin Mugume
Manishimwe Djabel
Bimenyimana Bon Fils Caleb
Christ Mbondi
Gilbert Mugisha

Abagize Staff Techinique: Robertinho (Umutoza mukuru ), Gatera Musa (umutoza wungirije ), Ikamba Mpinu Lemlem (Umutoza w’abazamu ), H. Corneille (umutoza w’imbaraga ), Charles Mugemana (umuganga )

Uyoboye intumwa: Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger