AmakuruImikino

Rayon Sports itsinze Musanze FC, APR FC ikomeza kuba ku isonga

Rayon Sports itsinze Musanze FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, biyifasha gukomeza kuba ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, irushwa amanota arindwi na APR FC ya mbere, yo yanyagiriye Mukura Victory Sports i Huye ibitego 4-0.

Abafana ba Rayon Sports bari babukereye baje kureba niba Michael Sarpong arongera gutsindira ikipe ye nkuko yabigenzaga atarajya mu Bushinwa, wari umukino we wa mbere akinnye kuva yakwerekeza mu Bushinwa akagaruka muri rayon Sports kubera icyorezo cya Coronavirus kiri kuvuza ubuhuha muri iki gihugu.

Ku munota wa Gatanu Rayon Sports yari ifunguye amazamu, Michael Sarpong wari umaze iminsi adakinira Rayon Sports nyuma yacomekeye umupira Sugira Ernest awutanga umunyezamu Ndoli Jean Claude wa Musanze FC maze atsinda igitego cya mbere.

Mu minota ya mbere y’umukino Rayon Sports yokeje igitutu Musanze FC ku buryo hari aho itarengaga mu kibuga.

Ku munota wa 14 Ciza Hussein yacomekeye umupira Sugira Ernest awuhinduye mu rubuga rw’amahina, Michael Sarpong awushyiraho umutwe ufatwa na Ndoli Jean Claude.

Musanze FC yanyuzagamo igasatira ndetse biza kuyihira ku munota wa 30 yishyura igitego Kimenyi Yves  yakoze amakosa yo kutumvikana na ba myugariro be, uterwa na Twizerimana Onesme ujya mu izamu ndetse ahita avurwa n’abaganga kuko yari amaze kugongana Kimenyi ubwo yashakaga umupira.

Rayon Sports yakomeje gusatira Musanze FC ngo itsinde ibindi bitego ariko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

Ni nako ku rundi ruhande mu majyepfo y’u Rwanda kuri Stade ya Huye Mukura VS yari yakiriye APR FC na ho igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Mukura VS, ni igitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 15.

I Gicumbi, Gicumbi FC yari yakiriye Sunrise , na ho igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa rayon Sports maze ku munota wa 49 Sugira Ernest yerekwa ikarita y’umuhondo akiniye nabi Dushimumuhenzi Jean. Nyuma y’umunota umwe gusa abafana ba Rayon Sports bongeye kujya mu bicu nyuma y’uko Nshimiyimana Amran agushijwe mu rubuga rw’amahina na Nyandwi Saddam wahoze muri Rayon Sports maze umusifuzi Ishimwe Jean Claude atanga penaliti Michael Sarpong ayinjiza neza Rayon Sports iba ibonye igitego cya kabiri.

Ni igitego cya mbere muri uyu mwaka wa 2020, yambaye umwambaro wa Rayon Sports.

Ku munota wa 56 Musanze FC yakoze impinduka maze Rutahizamu Okwechuku asimburwa na Imurora Japhet.

Rayon Sports yakomeje gusatira ndetse inakora impinduka zitandukanye ishaka ibindi bitego ariko umukino urangira ari ibitego 2-1 ishimangira umwanya wayo wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo ruyobowe na APR FC.

Mu yindi mikino yabaye, Kiyovu Sports yanyagiye Heroes FC ibitego 5-0, AS Muhanga itsinda Bugesera FC 1-0 mu gihe Marines FC yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1 na Gicumbi FC 0-1 Sunrise FC.

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger