AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports itsinze Bugesera FC ikomeza gukubana na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye amanota atatu y’umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsindira Bugesera FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ibitego 2-1.

Ibitego bya Mugisha Gilbert na Michael Sarpong ni byo byafashije Rayon Sports kwegukana amanota atatu y’uyu mukino, ikomeza kwirukankana APR FC banganya amanota 10, gusa APR FC ikaba izigamye ibitego bitanu kuri bine bya Rayon Sports.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, gusa iminota 45 n’itanu y’inyongera irangira nta kipe ishoboye kunyeganyeza incundura z’iyindi.

Uburyo bukomeye ku ruhande rwa Rayon Sports bwabonetse ku munota wa 32 w’umukino, ubwo Mugisha Gilbert yahaga Sarpong umupira bikarangira uyu munya-Ghana awucishije hanze gato y’izamu.

Bugesera na yo yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 44 ubwo immy Kibengo yateraga Coup-Franc bikarangira umupira ugaruwe n’umutambiko w’izamu.

Ni mbere gato y’uko Eric rutanga arekura umupira na wo ukagarurwa n’umutambiko w’izamu.

Igice cya kabiri cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rwa Rayon Sports, mu gihe ikipe ya Bugesera yakiniraga inyuma. Imbaraga Rayon Sports yakoresheje zayibyariye ibitego bibiri, byombi byinjiye nyuma y’imvune umuzamu Kwizera Janvier yagize bikaba ngombwa y’uko asimburwa na Twagirimana Pacifique.

Mugisha Gilbert yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere ku munota wa 57, ku mupira yari ahinduriwe na Kapiteni we Eric Rutanga.

Gikundiro yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 66 ibifashijwemo na Sarpong, ku mupira uyu munya-Ghana yari acomekewe n’Umunya-Mali Omar Sidibe bikarangira asize ba myugariro ba Bugesera FC.

Bugesera FC yakinnye neza iminota ya nyuma y’umukino, yabonye impozamarira ku munota wa 88 ibifashijwemo na Rucogoza Djihad.

Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda uzasozwa ku munsi w’ejo ku wa gatatu, Etincelles FC yakira AS Kigali kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu.

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger