AmakuruImikino

Rayon Sports itsindiye Gor Mahia i Nairobi, yigarurira ikizere cya 1/4 cy’irangiza cya Confederation Cup

Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Total CAF Confederations Cup yigaruriye ikizere cyo kugera muri 1/4 cy’irangiza, nyuma yo kujya gutsindira Gor Mahia imbere y’abafana bayo ibitego 2-1.

Ni umukino wabereye kuri Kasarani Stadium i Nairobi.

Uyu mukino by’umwihariko Rayon Sports yagiye kuwukina ihabwa amahirwe make yo kuwutsinda, bijyanye n’umubare muto w’abakinnyi iyi kipe yajyanye, ndetse n’igihe yagereyeyo dore ko yagezeyo ikererewe.

Iyi kipe kandi yaburaga abenshi mu bakinnyi b’inkingi za mwamba babyo, barimo Yannick Mukunzi, Christ Mbondi ndetse n’umuzamu Kassim Ndayisenga bafatiwe ibihano na CAF.

Ibi ntibyabujije iyi kipe gutangira isatira Gor Mahia, biranayihira kuko yahise ifungura amazamu ku munota wa 03 w’umukino ibifashijwemo na Bimenyimana Caleb.

Gor Mahia yahise ikanguka, yotsa igitutu izamu rya Rayon Sports, birangira ibonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 22 ibifashijwemo n’Umurundi Francis Mustafa.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 1-1.

Mu gice cyombi amakipe yombi nanone yagarutse asatirana. Ku munota wa 52 Rayon Sports yaje kubona Coup Franc inyuma gato y’urubuga rw’amahina rwa Gor Mahia, birangira Eric Rutanga ayiteretse mu rucundura nk’uko yabigenje mu mukino ubanza wabereye i Kigali.

Gor Mahia yagerageje ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego, gusa birangira abasore ba Rayon Sports bihagazeho kugera ku munota wa nyuma w’umukino.

Undi mukino wo muri iri tsinda ni uwo Young Africans yari yakiriyemo USM Alger yo muri Algeria i Dar Es Salaam. Uyu mukino warangiye ikipe ya Young ibashije kuwutsinda ku bitego 2-1.

Gor Mahia ikomeje gukomeza kuyobora iri tsinda rya D n’amanota 8, inganya na USM Alger, Rayon Sports ni iya gatatu n’amanota 6, mu gihe Young ya nyuma ifite amanota 4.

Rayon Sports irasabwa gutsinda Young Africans mu mukino wa nyuma w’itsinda uzabera i Kigali igahita ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza, gusa igasenga ko haboneka utsinda undi hagati ya USM Alger na Gor Mahia zifitanye umukino wa nyuma w’itsinda uzabera i Blida muri Algeria.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger