AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports ikosoye AS Kigali isanga APR FC ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’agaciro

Ikipe ya Rayon Sports ikatishije itike yo gusanga APR FC ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’agaciro, nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe ya AS Kigali ibitego 3-1.

Ni umukino waberaga kuri Stade Amahoro i Remera.

Ikipe ya AS Kigali ni yo yinjiye mbere muri uyu mukino, inawuyobora kuva ku munota wa 15 nyuma yo kubona igitego cyatinzwe n’Umurundi Ndarusanze Jean Claude bita Lambalamba.

Rayon Sports yahise ikanguka, yotsa AS Kigali igitutu ku buryo bugaragara.

Byanahise biba ngombwa ko umutoza Robertinho akora impinduka hakiri kare, akura mu kibuga Christ Mbondi byagaragara ko atari neza muri uyu mukino yinjiza Umunya-Ghana Sarpongo Micheal.

Rayon Sports yishyuye iki gitego ku munota wa 41 ibifashijwmo na Bimenyimana Caleb. Ni nyuma y’akazi kose kari kamaze gukorwa na Rwatubyaye Abdoul.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no kwatakana ku mpande zombi, dore ko buri kipe yashakaga igitego cyari kuyifasha kuyobora umukino. Byabaye ngombwa ko abatoza banakora impinduka; aho Robertinho yavanye mu kibuga Mugisha Gilbert akinjiza Justis Namia, gusa uyu Namia yahise asohorwa ikitaraganya hinjira Nova Bayama.

Ukinjira kwa Nova kwafashije cyane Rayon Sports kuko yotsaga igitutu AS Kigali buri kanya.

Kera kabaye ku munota wa 78 Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Caleb, mbere y’uko Nova Bayama atsinda icya gatatu ku munota wa 90 w’umukino. Hari Kuri Coup-Franc yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umuzamu Alphonse wa AS Kigali ntiyamenya ibyabaye.

Umukino wa nyuma hagati ya APR FC na Rayon Sports uzaba ku cyumweru saa cyenda n’igice, ukaba uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro.

Lambalamba yishimira igitego yatsinze ku munota wa 15.
Caleb yishimira igitego cya kabiri.
Rwatubyaye Abdul wamaze kugaruka mu bihe byiza akiza izamu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger