AmakuruImikino

Rayon Sports igiye kujya ifashwa na Arsenal binyuze muri SKOL

Uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda, rwamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Arsenal yo mu Bwongereza yemerera amakipe arimo na Rayon Sports rutera inkunga kwakira ubufasha buturutse muri Arsenal.

Mu byo aya makipe atandukanye afashwa na Skol azajya ahabwa na Arsenal, harimo kwemererwa kuyisura i London aho ifite icyicaro gikuru, agatembera ibikorwa remezo byayo birimo Emirates Stadium n’ibibuga by’imyitozo ndetse akazajya ahabwa imyitozo n’abatoza ba Arsenal.

Aya makuru yemejwe n’ikipe ya Arsenal binyuze mu itangazo yashyize ahagaragara ku munsi w’ejo.

Isinywa ry’amasezerano hagati y’uruganda rwa Skol na Rayon Sports, rije rikurikira andi masezerano ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyasinyanye n’iyi kipe mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo Nyarwanda.

Aya masezerano anakubiyemo ubufasha bwo guteza umupira w’amaguru mu Rwanda Arsenal iha u Rwanda, harimo kwigisha abana b’Abanyarwanda gukina umupira w’amaguru.

Amasezerano hagati ya Skol na Arsenal, yemerera uru ruganda rusanzwe rukora ibinyobwa bitandukanye gukoresha ibirango n’amashusho ya Arsenal ku bicuruzwa byarwo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger