AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports igiye kujya ibika umutungo wayo muri Banki ya Africa (Amafoto)

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko bwasinye amasezerano y’imikoranire na Bank of Africa izajya iyibikira umutungo ndetse ikanahemba abakozi bose ba Rayon Sports.

Igikorwa cyo gusinya aya masezerano cyabereye i Remera mu mujyi wa Kigali aho iyi Banki ifite ikicaro gikuru.

Rayon Sports yemeje ko iyi Banki yaje gukemura cy’abakozi bayo bataboneraga imishahara yabo ku gihe. Ni ikibazo cyari cyarabaye karande muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, dore ko abakozi bayo bakunze kugaragara ko imishahara yabo iboneka itinze.

Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro imikoranire ya Rayon Sports na Banki ya Afurika, cyanaranzwe no gufunguza amakonti muri iyi Banki ku bakozi bose ba Rayon Sports, barangajwe imbere n’abakinnyi.

Banki ya Afurika yasinyanye amasezerano na Rayon Sports, yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2003 ari ikigo cy’imali cyitwa Agaseke, nyuma gihinduka banki yiswe Agaseke muri 2010.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Banki ya Africa yaje kugura imigabane ingana na 90 mu Agaseke, bituma ihita inahindura izina yitwa Bank Of Africa Rwanda, Ifite kuri ubu amashami arenga 15 hirya no hino mu gihugu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger