AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports: Havuze igipfunsi hagati y’umutoza n’umuyobozi wungirije bapfa amata yaguriwe abakinnyi

Umutoza wa Rayon Sports Ivan Jacky Minaert yafatanye mu mashati n’umuyobozi wungirije  mukuru w’iyi kipe Muhirwa Prosper nyuma yo kutumvikana ku mata umunyamabanga wa Rayon Sports yari aguriye abakinnyi ubwo iyi kipe yari igeze i Muhanga iva i Butare.

Nk’uko Kigali Today yabyanditse, Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu saa mbiri za nijoro ubwo ikipe yari igeze i Muhanga iva i Huye gukina umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona banganyijemo na Mukura 0-0.

Ubwo imodoka itwaye abakinnyi yari igeze ahitwa Munyinya mu Mujyi wa Muhanga, yahagaze kuri sitasiyo ya Gas Oil, Muhirwa Prosper wari mu modoka yindi avamo agurira abakinnyi amata kwa Hadji aho buri mukinnyi yamuguriye akajerikani.

Gusa ibi ntibyigeze bishimisha na gato umutoza wa Rayon Sports Ivan Minaert wahise abwirana umujinya munyamabanga wa Rayon Sports ko atagombaga kugurira abakinnyi amata, nuko igipfunsi kiba gitangiye kuvuza ubuhuha hagati y’abagabo bombi.

Bidatinze Minnert na Prosper baje gukiranurwa na bagenzi babo bari kumwe mu modoka.

Mu mashusho yafashwe saa mbiri n’iminota icyenda, hagaragaramo abantu bari gukiza Ivan Minaert na Itangishaka ‘King’ Bernard, umwe muri bo abaza Bernard ati “Kuba ubaguriye amata in ikibazo?”

Prosper byagaragaraga ko yari afite umujinya yabwiraga umutoza Ivan Minaert mu rurimi rw’igifaransa ati “Si tu me cherches, tu vas me trouver ” bivuga ngo “Niba unshaka urambona.”

Nyuma y’uku gushyamirana, aba bagabo bombi bari bari mu modoka imwe binjiye mu mudoka ebyiri umwe muri imwe undi mu yindi zisubira mu Mujyi wa Muhanga, na ho abakinnyi bakomeza urugendo berekeza i Kigali n’amata yabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger