AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports: Bakame yirukanwe burundu, Minnaert ahabwa abana

Inteko rusange idasanzwe y’ikipe ya Rayon Sports yateranye kuri iki cyumweru yasize kapiteni w’iyi kipe Ndayishimiye Eric Bakame yirukanwe burundu, Ivan Minnaert wari warirukanwe ahabwa gutoza ikipe nto ya Rayon Sports.

Ni inteko rusange yabereye i Kanyinya mu karere ka Nyarugenge.

Ndayishimiye Eric Bakame yirukanwe burundu mu gihe hari hashize iminsi mike iyi kipe imukuriyeho ibihano by’igihe kitazi yari yamufatiye.

Mu minsi ishize ni bwo uyu mugabo yari yafatiwe ibihano nyuma y’amajwi yagiye mu bitangazamakuru abwira umufana kuri telefoni ko yanze kujyana n’ikipe i Musanze mu mukino wa shampiyona kuko atashakaga umutoza.

Bakame kandi yashinjwaga kugira uruhare mu kugumura abakinnyi bagenzi be.

Haniyongeraho n’andi mabanga y’ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara, ibintu ubuyobozi bw’ikipe ye bwafashe nko kugambanira ikipe.

Iyi nama yabereye Shyorongi kandi yashyizeho visi perezida mushya wa Rayon Sports ariwe MUHIRWA Fredy, hanavugwa bagiye kuzana umutoza mushya usimbura Minnaert kuva mu gihugu cya Brazil kugira ngo akomeza gufasha iyi kipe mu mikino iri imbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger