ImyidagaduroUbukungu

Ragga Dee ararebana ay’ingwe n’umujyi wa Kampala ashinja kumuhombya

Umunya-Politike, umushabitsi akaba n’umuhanzi wamamaye nka ‘Ragga Dee’ ntiyumvikana n’umujyi wa Kampala ho muri Uganda ku mpamvu yatumye akabari ke gafungwa.

Ni akabari kitwa ‘Big Mike’ kari gakunzwe cyane ahitwa Kololo mu mujyi wa Kampala.

New Vison dukesha iyi nkuru yanditse ko umujyi wa Kampala ushinja akabari ka Ragga Dee gucuranga bagasakuriza abaturage ndetse no guteza umudugararo, iyi ni yo mpamvu yatumye bagafunga.

Nkuko aya makuru dukesha New Vison akomeza abivuga , abasirikare bari bitwaje imbunda ndetse n’abayobozi b’umujyi wa Kampala bagiye aho aka kabari ka Ragga Dee gaherereye kuri uyu wa Gatanu bashyiraho ingufuri.

Asobanura uko byagenze, umusore wari ushinzwe umutekano kuri aka kabari yagize ati:” Abayobozi b’umujyi ndetse n’abasirikare bari bitwaje imbunda bansanze hano, mbabajije icyo bashaka bahita batangira kumputaza no kunyambura amadarubindi nari nambaye, bahita bahafunga bavuga ko dusakuriza abaturage.”

Uyu muhanzi yamamaye muri Uganda ahagana mu mwaka wa 2005 ubwo yakoraga indirimbo zitandukanye zikamushyira ku gasongero k’abakunzwe muri Uganda, azwi mu ndirimbo nka ‘Ndigida’;’Oyagala Cash,’ n’izindi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala bwafungiye Ragga Dee nyuma y’uko abatuye muri aka gace bamureze inshuro nyinshi bavuga ko batakigoheka kubera umuziki mwinshi usohoka muri aka kabari.

New Vision yakomeje ivuga ko Ragga yarakajwe cyane n’icyemezo Umujyi wa Kampala wamufatiye kuko ngo mu minsi 4 gusa bamufungiye yahombye amashilingi asaga 70,000,000.

Ragga Dee ngo yiteguye guhita ajyana mu nkiko Umujyi wa Kampala ku bw’ibihombo bikomeye bamuteje mu gihe utundi tubari ducuranga umuziki mwinshi kurusha ake dukora ku mudendezo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger