AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rafael da Silva wari utegerejwe n’abakunzi ba Rayon Sports yageze i Kigali

Jonathan Rafael da Silva, rutahizamu ukomoka muri Brazil wari utegerejwe muri Rayon Sports n’abakunzi bayo, yamaze gusesekara I Kigali.

Mu gitondo cy’ejo ku wa gatanu ni bwo uyu musore yahagurutse Sao Paolo mu gihugu cya Brazil aza hano mu Rwanda. Nyuma y’umunsi urenga uyu musore ari mu rugendo, yamaze kugera hano i Kigali.

Mu ma saa kumi z’uyu wa gatandatu ni bwo uyu mwataka yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe aho yakiriwe n’abayobozi bdetse n’imbaga y’abafana ba Rayon Sports bari baje kumuha ikaze.

Raphael da Silva watanzweho angana n’ibihumbi mirongo itanu by’amadorali ya Amerika, yakinnye mu makipe atandukanye y’iwabo muri Brazil ndetse no muri Red Bull Juniors Salzburg yo muri Autriche yakiniye muri za 2010.

Yitezweho gufatanya na bagenzi be basanzwe bakina muri Rayon Sports kurema ubusatirizi bwa Rayon Sports bukomeye cyane. Mu cyo yijeje abafana ba Rayon Sports akigera I Kanombe, ni uko agomba kumarira ibitego mu ncundura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger