AmakuruImyidagaduro

R Kelly yongeye gufungwa akurikiranyweho ibyaha byo gushora abana bato mu busambanyi

Robert Sylvester Kelly [R Kelly] , Umuririmbyi w’icyamamare ku Isi  yongeye gutabwa muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gushora abana bato mu busambanyi no gushishikariza abato kubikora.

Uyu muririmbyi w’imyaka 52 yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2019 ,akurikiranyweho ibyaha 13 bifitanye isano n’ubusambanyi yafatiwe i Chicago muri Illinois, akaba agomba koherezwa i New York.

Umwunganizi wa Kelly, Steve Greenberg, yemeje ko umukiriya we yafatiwe mu Mujyi wa Chicago nk’uko ikinyamakuru Sun-Times cyabyanditse.

Bimwe mubyaha  R Kelly ashinjwa kuri ubu harimo gukinisha abana poronogarafi no gusuzugura ubutabera.

R Kelly muri uyu mwaka ari muhibe bitamworohey dore ko iyi ari inshuro ya kabiri afunzwe  cyane ko yaherukaga gufungwa muri Werurwe 2019 azira kwanga gutanga indezo, ndetse na mbere yaho yari amaze igihe  imbere y’inkiko ku byaha byiganjemo ibyo gusambanya abagore, abangavu no gukoresha imibonano abana bato batarageza imyakla y’ubukure .

Uyu muhanzi yagiye yumvikanye kenshi ahakana ibyo aregwa, ndetse yanagaragaye kuri televiziyo ya CBS avuga ko ari ababyeyi b’abo bakobwa bamubeshyera bashaka ko abaha akayabo k’amafaranga y’indishyi ndetse no gushaka kumushyira hasi bangiza ibigwi bye.

R Kelly ntiyorohewe muri iyi minsi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger