AmakuruImyidagaduro

R Kelly yatanze akayabo nyuma yo kwishyikiriza Polisi ashinjwa gusambanya abana

Umuhanzi ukomeye wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse akaba yariswe ‘Umwami wa R&B’ , R Kelly, nyuma yo gushinjwa gusambanya abana yishyikirije polisi ahita anajyanwa mu rukiko gukanirwa urumukwiye.

R Kelly  w’imyaka 52 aregwa ibyaha byo guhohotera no gusambanya abagore 4 harimo n’abana 3 batagira imyaka y’ubukure.

Robert Sylvester Kelly cyangwa se R Kelly yashyiriweho impapuro zimufata azira ibi byaha, abonye ko bitoroshye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019 yishyikirije Polisi ndetse ahita ajyanwa mu rukiko acibwa akayabo ka Miliyoni imwe y’amadorali ya Amerika ni asaga miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda nk’ingwate kugira ngo abe arekuwe.

Yanategetswe gushyikiriza polisi passport ye ndetse anategekwa kutagira aho ahurira n’abakobwa badafite imyaka 18.

R Kelly yageze kuri Polisi ari mu modoka yirabura aherekejwe n’abantu be ba hafi bagera mu icumi, akigera imbere ya polisi yahise yambikwa amapingu ajyanwa mu ibazwa ry’ibanze.

R Kelly yari yambaye ikoti rinini ry’ubururu, nta ndorerwamo yari yambaye nk’uko bisanzwe. Yinjiye muri station ya Polisi saa mbili zuzuye, abanyamakuru bari uruvunganzoka, buri wese yamuhataga ibibazo ariko yarinze abacika nta na kimwe asubije.

Ibi bibaye nyuma y’uko CNN yari iherutse gusohora amashusho agaragaza R. Kelly aryamanye n’umwana bivugwa ko atarageza imyaka y’ubukure.

Muri aya mashusho kandi ngo humvikanamo umukobwa uvuga ibice by’umubiri we nk’ufite imyaka 14 y’amavuko ari na we winjiye mu kirego cya R. Kelly wamusambanyije hamwe n’abandi batandukanye.

R Kelly yishyikirije Police

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger