AmakuruImyidagaduro

R Kelly yasubijwe muri gereza

Ibintu bikomeje kuzamba k’ubuzima bw’umuhanzi w’icyamamare ku Isi Robert Sylvester Kelly w’imyaka 52, kuri ubu nyuma y’ibyaha byose ashinjwa byo gusambanya abana b’abakobwa bato yajyanywe muri gereza azira kudatanga indezo.

Ku  wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2019, R.Kelly n’umwuganizi we mu mategeko bitabye urukiko rwo mu gace ka Cook muri Illinois(Chicago) , R Kelly yisobanure ku cyaha cyo kwanga gutanga indezo ku mwana yabyaranye n’uwahoze ari umugore we.

R.Kelly mu rukiko yavuze ko adashobora gutanga amadolari 161,000 y’indezo asabwa na Andrea Kelly wahoze ari umugore we avuga ko ari menshi cyane atayabona kuko atagikora nka mbere atayatangira rimwe yose.

Andrea Kelly, yari ahagarariwe n’umwunganizi we mu mategeko. Mu gusomerwa ingingo zatumye Kelly ashyirwa muri gereza.

Umuvugizi w’Urukiko, Sophia Ansari  yavuze ko R.Kelly agiye kuba afunzwe by’agateganyo ndetse ngo arahita yoherezwa muri Gereza y’agace ka Cook muri Illinois.

R.Kelly yasohotse mu rukiko aciye mu yindi miryango itandukanye n’aho yinjiriye gusa amaboko ye ntiyari abohesheje amapingu nk’uko byagenze ajya gufungwa mu minsi mike ishize.

Kuva yashinjwa gusambanya abakobwa bato batarageza ku myaka y’ubukure  ku gahato, R.Kelly yavuze bwa mbere kuri ibi birego mu kiganiro yagiranye na Gayle King ukorera Televiziyo CBS mu marira menshi R. Kelly yahakanye ibi byose arengwa avuga ko ari ibinyoma.

Ni ikiganiro cyagoye cyane R.Kelly kuko akenshi yavuganaga ikiniga ubundi kwihangana bikamunanira agaturika akarira.

“Ntabwo ari byo, ni ibinyoma. Niba ibi bihuha bishaje cyangwa ari bishya cyangwa hari ibindi bizavuka, ntabwo ari ukuri.”

Abajijwe niba koko nta mwangavu n’umwe yakoresheje ibikorwa by’urukozasoni mu gushimisha umubiri we, Kelly ati “Ntabwo ibyo nari mbikeneye. Ni gute nakora ibyo bintu? Ni gute R.Kelly yaba ari igicucu n’ibyo naciyemo byose […] reka tuve no kuri abo 4,5,6,50 wavuze, ni gute naba ndi injiji ku buryo nakora ibyo bintu? Ibi ni ubucucu mwa bantu mwe!”

“Ni ubucucu ibi bintu! Mukoreshe inyurabwenge. Iyibagize gato uko untekereza. Nyanga niba ubishaka, nkunda niba ubishaka, ariko koresha inyurabwenge. Ni gute ubu bucucu nabukora n’ahashize hanjie n’ibyo naciyemo byose…”

R.Kelly aramutse ahamwe n’ibi byaha  byo gusambanya abana ku gahato ashinjwa n’abagore bane, yahanishwa igifungo cy’imyaka 70 mu buroko. Azongera kwitaba urukiko ku wa 22 Werurwe 2019.

R Kelly yari amaze ibyumweru bibiri afunguwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger