AmakuruImyidagaduro

R Kelly akomeje gushinjwa ibyaha bijyanye no guhohotera igitsina gore

R Kelly wari asanzwe ashinjwa ibyaha 10 yarezwe muri Gashyantare uyu mwaka turimo  ashinjwa guhohotera abagore kuri ubu hiyongereyo ibindi byaha byo gufata ku ngufu.

Gusa Uburanira uyu muhanzi w’icyamamare mu njyanya ya R&B yavuze ko ibi 11 byaha byiyongereye kubyaha arigushinjwa muri uyu mwaaka  ari ibyaha biri mu byo yarezwe mu myaka 10 ishize akomeza avuga  ko atari ibishya ndetse ntacyi birahindura.

R. Kelly  w’imyaka 52 aherutse kurekurwa ava muri gereza nyuma y’ingwate yatanzwe  n’umuntu utarigeze ushaka ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we, azasubira mu rukiko ku wa 6 Kamena 2019. Uyu ,muhanzi yaherukaga mu rukiko ku wa 22 Werurwe 2019.

Robert Sylvester Kelly  ibyaha ashinjwabyo guhohotera igitsina gore , gusa muri W erurwe abakobwa babiri bari mu bavugwaga ko R Kelly yafashe ku ngufu bavuze ari ukubeshya. Icyo gihe uwitwa Azriel Clary w’imyaka 21 na Joycelyn Savage ufite 23 mu kiganiro batanze basutse amarira bavuga ko ari ababyeyi babo babyihishe inyuma.

R Kelly ntiyorohewe, ku byaha 10 yaregwaga hiyongeyeho ibindi 11

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger