Imyidagaduro

Queen Cha yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Winner”-VIDEO

Umuhanzikazi Queen Cha nyuma yo kujya muri The Mane Music Label yahise akomeza ibikorwa bye bya muzika ashyira hanze indirimbo ye nshya yise “Winner” yashyiriye hanze amashusho kuri iki cyumweru tariki ya 13 Gicurasi .

Mu mashusho meza , Queen Cha yumvikana aririmba asa n’uburira umukobwa uba ashaka kumutwarira umugabo amubwira ko nta muntu wagerageje kumuca inyuma ngo bimugwe neza.

Mu gihe abantu benshi bibazaga niba aya magambo Queen Cha yaririmbye ari inkuru mpamo, twamwegereye maze tubimubazaho adutangariza ko atari inkuru mpamo ahubwo ko ari igitekerezo gisanzwe kuko ari ibintu bibaho.

Ku bijyanye n’uko aya mashusho y’iyi ndirimbo azakirwa mu banyarwanda, Queen Cha abona izakirwa neza kuko yayikoze agerageza gukoreshamo amashusho atabangamira umuco nyarwanda dore ko mu minsi mike ishize aribwo Minisiteri y’umuco na siporo [MINISPOC] yasohoye itangazo rikumira amashusho agaragaza ubwambure ngo kuko atajyanye n’umuco.

Uyu muhanzikazi yanakomoje ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star arimo maze atangariza umunyamakuru wa Teradignews.rw ko ahishiye byinshi abafana be n’abakunzi ba muzika muri rusange bazitabira ibitaramo bizenguruka igihugu bizatangirira I Gicumbi tariki ya 26 Gicurasi.

Muri iri rushanwa abantu bazajya batora umuhanzi bitewe na Code asanze mu icupa rya Primus anweye. Queen Cha yagize ati:” Ndasaba abafana banjye n’abakunzi ba muzika muri rusange kuzamba hafi muri ibi bitaramo byose tukigaragaza neza kuko nanjye ndi kubategurira performance nziza cyane, kuntora nukwandika *733#8 ubundi ukandika code wabonye mumufuniko.”

Uko watora Queen Cha muri PGGSS8

Iyi ndirimbo nshya ya Queen Cha ibaye iya mbere akoze kuva yakwinjira mu nzu ya The Mane . Iyi ikaba imwe mu ndirimbo aherutse gukorera muri Uganda aho yayikorewe na Nessim mu buryo bw’amajwi naho amashusho akaba yaratunganyijwe na Nameless Campos.

Reba hano amashusho y’indirimbo “Winner” ya Queen Cha.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger